Umukobwa wa Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’epfo yitabiriye ibirori byitwa Umhlanga Reed Dance atoranwa nk’ugomba kuba umwamikazi mushya w’ubwami bwa Eswatini.
Umhlanga Reed Dance ni ibirori byitabirwa n’abakobwa barenga 100 bo mu gihugu cyose hagatoranwamo ubarusha uburanga.
Nomcebo Zuma Umukobwa wa Zuma ufite imyaka 21 naramuka abaye umugore w’umwqmi Muswati azaba Ari umugore wa 15 Umwami Muswati atunze. Ni abagore bangana n’imyaka amaze ku butegetsi kuko buri mwaka atoranya umukobwa uhiga abandi mu buranga akamurongora.
Ibirori by’uyu mwaka byabereye ahitwa Ludzidzini Royal Village ni mu karere ka Lobamba. Ni mu birometero 23 uvuye mu murwa mukuru Mbabane. Byitabiriwe n’abarenga 5,000 barimo n’uwahoze ayobora Botwana Ian Khama.
Umwami Muswati III amaze kugira abana 25.