Amakuru agera kuri MAKURUKI.RW yemeza ko Ishimwe Olivier bakunze kwita “Demba Ba” amaze iminsi 4 ntawe uzi aho aherereye.
Ishimwe Olivier ni umunyamakuru wandika inkuru z’imikino ku kinyamakuru Inyarwanda.com. Umwe mu bakorana na Olivier yavuze ko ku wa gatanu Taliki 19 hari ikiganiro n’abanyamakuru yagombaga kwitabira ariko ngo ntiyigeze agaragara aho cyabereye, ndetse kuva ubwo ntaragaruka mu kazi.
Uwo babana mu nzu nawe usanzwe ari umuganga yatubwiye ko kuva ku wa 4 yavuye mu rugo agiye mu kazi nk’uko bisanzwe, gusa ngo ntiyagarutse. Avuga ko amaze kubona Olivier adatashye ngo yagerageje kubaza mu bitaro bitandukanye ngo yumve niba wenda yaba yakoze impanuka akaba hari ibitaro byamwakiriye, ariko ngo aho yabajije hose baramuhakaniye.
Abo mu muryango we baravuga ko batanze ikirego mu rwego rw’igihugu rw’iperereza RIB ngo bafashwe gushakisha.
Turacyagerageza kubona umuvugizi wa RIB kugira ngo tumenye niba RIB hari amakuru imaze kubona ku ibura ry’uyu munyamakuru, turakomeza kubibakurikiranira kandi tuzakomeza kubibagezaho.
Police y’u Rwanda yatangaje ko icyi kibazo yakimenye ndetse ko kiri gukurikiranwa n’inzego.