Umunyarwanda wacururizaga muri Zimbabwe yishwe n’abajura

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Igipolisi cya Zimbabwe cyatangaje ko Umunyarwanda witwa Habimana Samuel kuwa Gatanu Taliki 17 Gicurasi yarashwe mu ijosi n’abajura bateye urugo rwe ruri I Harare agahita yitaba Imana.

Amakuru yanditswe n’ibinyamakuru byo muri Zimbabwe avuga ko abajura 4 binjiye mu rugo rwa Habimana aho yabanaga n’umugore we ndetse n’umwana n’umukozi wo mu rugo maze ngo bakarasa isasu rimwe ryahitanye uyu Habimana Samuel.

Samuel yari asanzwe ngo atunze imodoka zikora ubwikorezi bw’ibicirizwa zitwara hagati ya Toni 10 na 30 akagira n’iduka riranguza. Kuwa gatanu nimugoroba ubwo yari avuye mu kazi ngo yinjiye mu rugo ari kumwe n’umugore we, basaba umukozi kujya kuzana ibyo bari baguze byari byasigaye mu modoka. Uyu mukozi ufite imyaka 28 y’amavuko ngo yavuye hanze agaruka mu nzu yiruka avuga ko abonye abajura 4 bagerageza kurira igipangu.

- Advertisement -

Nyuma y’iminota micye ngo aba bajura bakoresheje umutarimba bica urugi rwo ku gikoni babasha kwinjira mu nzu. Umwe mu bajura ngo yahise arasa Habimana mu ijosi yitura hasi. Aba bajura ngo baramusatse mu mifuka y’ipantaro bakuramo amafaranga ataramenyekana umubare. Aba bajura kandi ngo basabye umugore wa Habimana kubaha amafaranga. Abaha amadorali 60 ababwira ko nta yandi mafaranga bafite mu rugo.

Amashusho ya kamera agaragaza aba bajura basaka isakoshi y’umugore wa Habimana, bakamutwara Telefoni ngendanwa, ikofi n’imfunguzo zo ku iduka bakiruka.

Habimana Samuel wari ufite imyaka 49 y’amavuko asize umugore ufite imyaka 42, n’umwana umwe wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Kugeza ubu ntacyo ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe yari yatangaza.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:46 pm, Nov 9, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1013 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:37 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe