Umutoza wa Juventus, Massimiliano Allegri, avuga ko “umupira w’amaguru utakaje umukinnyi udasanzwe” biturutse ku kuba Paul Labile Pogba, yarahagaritswe imyaka ine mu bikorwa by’umupira w’amaguru kubera gukoresha imiti imwongerera imisemburo ya “testosterone”, mu rwego rwo kongera imbaraga mu mubiri.
Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru nyuma y’umukino ikipe ye ya Juventus yatsindwagamo na Napoli, ibitego 2 kuri 1.
Ku munsi wo kuwa Kane taliki 28 Gashyantare 2024 nibwo hemejwe uyu mwanzuro, ibintu Massimiliano Allegri asanga bibaje ku kiremwa muntu ndetse no mu isi y’umupira w’amaguru muri rusange.
- Advertisement -
Ubwanditsi