“U Rwanda rwakize ibikomere byihuse kuruta uko twabitekerezaga” Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

I Doha muri Qatar ahateraniye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano w’Isi, Global Security Forum 2024, Perezida Kagame yabwiye abayitabiriye ko umuryango nyarwanda wabashije kugera ku bwiyunge mu buryo bwihuse.

Perezida Kagame yavuze ko ibikomere bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’ubu abanyarwanda bakigendana nabyo, ariko ku ngingo y’ubumwe n’ubwiyunge yemeza ko ntawatekerezaga ko umuryango nyarwanda wakongera kwiyunga no kubana neza nk’uko biri ubu.

Umunyamakuru Steven Craig Clemons wari uyoboye iki kiganiro yabanje kugaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byahuye n’ihungabana ry’umutekano imbere mu gihugu ku gipimo kitaragira ahandi kiba ku isi. Yavuze ko yageze mu Rwanda asura umudugudu w’ubumwe agatungurwa n’uko yasanze abanyarwanda babanye.

Perezida Kagame yavuze ko umuryango nyarwanda wakomeretse ariko kandi ko womowe ibikomere. Perezida Kagame ati “Umuryango wakize ibikomere ndetse mu mboni zanjye uko mbibona ni mu buryo tutatekerezaga ko byakwihuta gutya. Twakomeje gukorera hamwe dushaka uko twashyira abaturage hamwe, twasubiza Igihugu mu bumwe, Igihugu cyari cyabaye kibi abantu baratatanye kuko niyo Politiki bari baramenyerejwe. Ariko byari ikinyuranyo cy’ibyo bivuze ngo twagerageje kubaka ubumwe kandi ni ikintu gifite inyungu nyinshi haba ubu haba no ku bazadukurikira.”

Perezida Kagame yagaragaje ko abanyarwanda bari munsi y’imyaka 35 barenga 73% by’abaturage b’u Rwanda. Ati “Abo bakomeza kwibutswa amateka mabi u Rwanda rwanyuze mo ariko kandi banabwirwa ko iryo vangura ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’urundi rwango ruyiganisha ho bitazasubira ukundi. Ntabwo twakongera kubyemera ntan’ubwo byasubira ukundi”. Akemeza ko ari urugendo rwa buhoro buhoro ariko rushoboka.

Muri iyi nama yiga ku mutekano w’isi Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda ziri gutanga umusanzu mu kugarura amahoro hirya no hino ku isi ndetse anenga abatumva neza ubufatanye bw’ibihugu mu kubaka amahoro.

Iyi nama y’iminsi 3 yiga ku mahoro ku isi iri kubera muri Quatar Perezida Kagame yayitanze mo ikiganiro hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Abandi bayobozi bo ku mugabane wa Afurika bayitanze mo ibiganiro barimo Mussa Faki Mahamat Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe.

Isangize abandi

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:20 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe