Raporo y’umuryango w’abibumbye yemeje ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; mu bihe bitandukanye watewe inkunga na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu mugambi wo gutera u Rwanda.
Iyi raporo ya vuba yakozwe n’inararibonye mu muryango w’abibumbye yemeza ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yagiye iha inkunga umutwe wa FDLR irimo inkunga y’amafaranga ndetse n’ibikoresho. Hirengagijwe nyamara ibihano uyu mutwe ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’irabwoba. Iyi raporo ikemeza ko uyu mutwe ngo wongeye kubaka ubushobozi kubera izi nkunga.
Muri iyi Raporo Kinshasa ishinjwa ko ikoresha FDLR -FOCA mu ntambara urwana mo na M23. M23 ni umutwe w’abanyekongo washinzwe ngo uharanire uburenganzira bw’abatutsi b’abanyekongo bicwaga.
Muri iyi raporo General Pacifique Ntawunguka agaragazwa nk’umuyobozi mukuru kuri ubu uyoboye FDLR. Ntawunguka uyu washyiriwe ho ibihano n’umuryango w’abibumbye afite amazina menshi arimo nka Omega, Israel … . Yavutse mu 1964 avukira mu cyahoze cyitwa Gisenyi. Yamenyekanye cyane muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kubera urwango yabibye muri rubanda. N’ubwo uyu Ntawunguka yakomeje kumvikana arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Nyamara kandi umuryango we uratuje uratekanye mu Rwanda.
Undi ugaragara mu buyobozi bwa FDLR nk’uko umuryango w’abibumbye wabigaragaje ni General Victor Byiringiro. Uyu yamenyekanye ku mazina ya Rumuri cyangwa se Rumuli. Uyu ubu niwe muyobozi wa FDLR – FOCA igice cy’abanyepolitiki. Uyu Byiringiro kandi hari ibyangombwa bye bimwe na bimwe agendera ho byerekana ko yitwa Augustin Iyamuremye.
Byiringiro yungirijwe ku buyobozi bwa FDLR – FOCA na Major General Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Ave Maria cyangwa se Mugisha Kolomboka. Uyu ni nawe ukuriye urwego rw’ubutasi rwa FDLR – FOCA.
Uwitwa Placide Niyiturunda Bakunze kwita Cure Ngoma niwe muvugizi wa FDLR – FOCA naho Col. Sirkoof bakunze kwita Gustave Kibayo niwe Komanda wa CRAP yasimbuye Protogene Ruvuyanga wishwe mu Kuboza kwa 2023. Sirkoof yungirijwe na Guillaume Ngabo bakunze kwita Bagdad.
Iyi raporo igaragaza ko FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. N’ubwo uyu mutwe ngo wagiye ucibwa intege n’ibikorwa bya Gisirikare byo kuwuhiga nk’icyahitanye General Mudacumura, ariko ngo wongeye kubyutsa umutwe nyuma y’ubufasha wahawe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mu ntambara ingabo za Leta ya Kongo ziri kurwana n’umutwe wa M23 iyi Raporo igaragaza ko FDLR iri kurwana kandi itari yonyine kuko ifatanya n’ingabo za Leta ya Kongo FARDC ndetse n’ingabo z’uburundi FDNB mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Muri raporo bagaragaza ko bararwanira ahitwa Karengera, Rusayo, Mudodja, Kanyagira, Kibati, na Kanyamahoro. Aha hamaze igihe kinini ari ibirindiro bya FDLR – FOCA.
Iyi Raporo y’umuryango w’abibumbye kandi yerekana ko hari abarwanyi barenga 500 bazamuwe mu ntera na Leta ya Kongo. Aba ngo bahawe amahugurwa ndetse n’imyitozo ya gisirikare mu ngabo za Kongo ku nkunga y’igihugu. Raporo ikemeza ko hari umugambi wo kwinjiza neza abarwanyi ba FDLR mu ngabo za Kongo.
Iyi raporo kandi yerekana ko mu ruhererekane rw’ubuyobozi bwa FDLR uwitwa Fidele Sebagenzi akora inshingano z’umuhuza hagati ya Komanda mukuru wa FDLR General Ntawunguka na Komanda Major General Cirimwami kuri ubu wagizwe Guverineri wa Kivu ya Ruguru.