Umutegetsi mu budage yasabye ko bakwifatira amasezerano y’u Rwanda n’ubwongereza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Joachim Stamp komiseri mukuru ushinzwe abimukira mu budage yasabye igihugu cye ko cyakwifatira amasezerano y’ubufatanye yari hagati y’ubwongereza n’u Rwanda bakohereza abimukira bari mu budage I Kigali.

Joachim Stamp ni umwe mu bategetsi bakomoka mu ishyaka ryitwa Free Democratic Party rimwe mu yatsinze amatora mu budage. Kuri we inyubako n’ibindi bikoresho byari byarishyuwe n’ubwongereza nk’imyiteguro yo kwakira abimukira bari guturuka mu bwongereza bishobora kwifashoshwa mu kwakira abimukira baturuka mu budage.

Icyi ni igitekerezo ariko gishobora kifahabwa agaciro cyane kuko cyari cyabanje kugeza kuri shanseriyeri w’ubudage Olaf Scholz ariko agaragaza ko atagishyigikiye.

- Advertisement -

Ambasaderi w’ubudage mu Bwongereza Miguel Berger nawe yagaragaje ko ibi Ari ibitekerezo by’abantu ku giti cyabo ariko ko nta mugambi uhari wo kohereza abimukira bari mu budageu Rwanda.

Guverinoma nshya y’ubwongereza yanze aya masezerano yari ageze mu ishyirwamubikorwa. Hagendewe ku buryo yari ateye ndetse abimukira ba mbere bakabaye baramaze koherezwa mu Rwanda.

U Rwanda rwatangaje ko rutazasubiza amafaranga ubwongereza bwari bwaratanze mu myiteguro y:ahagombaga kwakirirwa aba bimukira mu Rwanda.

Kimwe n’ubwongereza, u Budage nabwo buri gushyirwaho igitutu ngo bushake igisubizo cy’abimukira binjira mu gihugu basaba guhabwa ubuhungiro.

Hagendewe ku miterere y’amasezerano hagati y’u Rwanda n’ubwongereza, abimukira bari koherezwa mu Rwanda bari kuba bagifite uburenganzira bwo gusaba ubuhungiro mu bwongereza babuhabwa bagasubizwa yo. Babwimwa bagashaka ikindi gihugu cya Gatatu cyabakira ariko bigakorwa batujwe mu Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:57 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 36 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe