In Nyuma y’amakuru y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bushobora kuba byamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’umutoza w’umunya-mauritania Mohamed Wade, haravugwa amazina mashya y’ushobora guhabwa inshigano zo gutoza iyi kipe ya Rayon Sports Fc
Amakuru dukesha bamwe mu bari hafi y’iyi kipe aremeza ko kuri iki cyumweru ibiganiro byo gutandukana n’uyu mutoza byari bigikomeje ndetse ko nta gihindutse ashyikirizwa urwandiko rumuhagarika mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, dore ko atemerewe no gukoresha imyitozo yo kuri iki cyumweru itegura umukino wa Interforce FC mu mukino wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, ikaba yakoreshejwe n’umutoza wungirije wongera ingufu Lebitsa Ayabonga.
Amakuru yizewe ni uko Umurundi Jimmy Ndayizeye ndetse n’umubirigi Ivan Minaert ari bo batoranywamo umutoza uzasimbura Wade Mohamed, wari wasigaranye iyi kipe by’agateganyo nyuma yigenda ry’uwari umutoza mukuru Yamen Zelfani.
Nubwo havugwa aba bagabo babiri muri Rayon Sports, uwaduhaye amakuru ahamya ko Umurundi Jimmy Ndayizeye ari we ushobora kwemezwa nk’umutoza mukuru kuri uyu wa mbere.