Ikipe ya Rayon Sports FC yamaze kumvikana n’umutoza mukuru ugomba gusimbura Mohamed Wade wari wahawe izi nshingano nk’umusigire akaza kuzamburwa.
Amakuru agera kuri Makuruki aremeza ko uyu mutoza agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu taliki ya 19 Mutarama 2024.
Amazina y’umutoza Mukuru wa Rayon Sports yakomeje kugirwa ibanga, ariko amakuru yizewe ni uko akomoka ku mugabane w’i Burayi. Azagerera rimwe mu Rwanda na Laurence Webo, uheruka kugirwa umutoza w’abanyezamu.
- Advertisement -
Rayon Sports FC iri gutozwa na Ayabonga Lebitsa usanzwe yongerera imbaraga abakinnyi (fitness coach) ari nawe uzatoza umukino wa shampiyona w’umunsi wa 17 iyi kipe izahuramo na Gorilla FC kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pele Stadium .
Ubwanditsi