Umuvugizi wa M23 yashinje Mai Mai na Wazalendo kurya abantu

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuvugizi w’umutwe w’abarwanyi wa M23 Laurence Kanyuka yashinje mu ruhame abarwanyi bo mu mitwe ya Mai Mai na Wazalendo imyitwarire mibi irimo no kurya imibiri y’abantu.

Umuvugizi wa M23 yabitangaje kuri uyu wa 12 Kanama 2024. Iyi mitwe ya Mai Mai na Wazalendo yose ifatanya n’ingabo za Leta ya Kongo mu rugamba zihanganyemo n’abarwanyi ba M23.

Anyuze ku rukuta rwa X  Kanyuka yavuze ko kuwa 12 Kanama mu karere ka Masisi, ngo abarwanyi ba Mai Mai  na Wazalendo bishe umuturage bamuziza gusa kuba ari uwo mu bwoko bw’abatutsi, ngo bamaze kumwica barya inyama ze.

- Advertisement -

Hari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibi bikorwa bya kinyamanswa.

Umuvugizi wa M23 yavuze ko n’ubwo amashusho yafashwe ari ayo kuwa 12 Kanama, ariko ngo ibikorwa nk’ibi bikorwa henshi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Kanyuka akemeza ko ibi bimaze imyaka 2 bikorerwa abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi. Agashimangira ko umutwe wa M23 aribyo yiyemeje kurwanya nonkubigeza ku iherezo.

Kanyuka yagize ati ” AFC/M23 inenze ibi bikorwa bya kinyamanswa, bikorwa n’imitwe ishyigikiwe na Guverinoma ya Kinshasa. Turasaba ko byahita bihagarara ndetse abanyabyaha babigaragayemo bagatabwa muri yombi bakabiryozwa.”

Mu gushyingo 2022 Intumwa y’umuryango w’abibumbye yihariye ku kurwanya Jenoside Alice Wairimu Nderitu yasohoye raporo igaragaza ko imvugo zibiba urwango zikoreshwa n’abarwanyi ba FDLR ku bwoko bw’abatutsi zishobora guhembera Jenoside muri aka karere.

Umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuri ubu yamaze kwishyira hamwe n’ishyaka rya Alliance Fleuve Congo (AFC) rikuriwe na Colneille Naanga wahoze ari umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri RDC.

Mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo habarurwa imitwe yitwaje intwaro irenga 200.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:51 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe