Umuyobozi wa Polisi ya UN yasuye u Rwanda

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata, yakiriye Umuyobozi w’Urwego rwa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye, Police Commissioner Faisal Shahkar, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Commissioner of Police Shahkar n’intumwa yaje ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije guteza imbere ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Mu biganiro bagiranye, IGP Namuhoranye, yashimiye Commissioner of Police Shahkar ku ruzinduko agirira mu Rwanda rutanga amahirwe yo kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye ku bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Ati “Uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ni icyemezo cyaturutse ku kuba Umuryango Mpuzamahanga warananiwe gutabara no kurokora ubuzima bw’inzirakarengane zicwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu myaka 30 ishize.”

Yongeyeho ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gutanga umusanzu warwo mu kurinda abasivili bari mu kaga, aho ariho hose n’igihe cyose byaba ngombwa, haba ku busabe bw’Umuryango w’Abibumbye cyangwa hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu nko mu gace ka Cabo Delgado muri Mozambique; aho inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Ati “Bimwe mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda yihatiye gushyiramo imbaraga harimo; amahugurwa, gukurikirana imyitwarire y’abapolisi, gushaka ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano bigezweho ndetse no kuzamura ubushobozi bukenewe kugira ngo bifashe mu kuzuza inshingano bigendanye n’amahame y’Umuryango w’Abibumbye.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi yavuze ko iyo abapolisi batojwe neza kandi bakaba bafite
ibikoresho bikenerwa bahora iteka biteguye gukora akazi mu gihe gito cyane babisabwe.

Police Commissioner Shahkar, yashimye uburyo u Rwanda rwikuye mu mahano ya Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, rukabasha kwiyubaka, anarushimira umusanzu warwo wo
guharanira amahoro ku rwego mpuzamahanga cyane cyane no kuba rwohereza umubare munini
w’abagore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ati  “Ahenshi ku isi, inzego za Polisi z’ibihugu zikunze guhura n’imbogamizi aho usanga bigoye kubona abapolisi beza kandi bakora kinyamwuga mu nshingano zo ku rwego mpuzamahanga mu
bindi bihugu. Uruhare rw’u Rwanda rugaragaza uburyo rwiyemeje gushyira imbaraga mu
gushyigikira amahoro mpuzamahanga.”

U Rwanda rwohereza umutwe ugizwe n’umubare munini w’Abapolisikazi mu butumwa
bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Yagaragaje kandi ko imiterere y’ubutumwa bw’Umuryango w’abibumbye igenda ihinduka
cyane mu bijyanye n’amahoro, umutekano n’ituze rusange, bityo ko bigomba gushingirwaho mu
mahugurwa ahabwa aboherezwa mu butumwa.

Commissioner Shahkar yavuze ko uko igipolisi kigenda kirushaho gukorwa mu buryo
bw’ikoranabuhanga, Umuryango w’Abibumbye nawo ugenda wibanda ku gukoresha
ikoranabuhanga ndetse no gukoresha imitwe ya Polisi yihariye mu gukemura ibibazo birushaho
kwiyongera mu butumwa bw’amahoro.

Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’abibumbye n’intumwa ayoboye bazasura kandi Ishuri rya
Polisi ry’Amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari, mu Karere ka Rwamagana rinatangirwamo
amahugurwa y’abitegura kujya mu butumwa bw’Amahoro ndetse n’ikigo cya Polisi
gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera.

U Rwanda rwatangiye gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mwaka
wa 2005, kuri ubu ruri mu bihugu byohereza abapolisi benshi mu bikorwa by’Umuryango
w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro, aho rufite muri ibyo bikorwa abapolisi 1133, rukaza
no ku isonga mu kugira umubare munini w’Abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro.

Kuri ubu abapolisi b’u Rwanda boherezwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu
bitandukanye birimo; Sudani y’Epfo, Abyei, Haiti no muri Repubulika ya Santrafurika, hakaba
n’abari mu myanya y’ubuyobozi muri Santrafurika (Umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri
MINUSCA) na New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:16 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 93 %
Pressure 1022 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe