Umuzuko w’u Rwanda na Tito Rutaremara – Igice cya mbere

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Imyaka 30 irashize u Rwanda rubonye ubuzima bushya bugereranywa n’umuzuko kuko budafite na kimwe bwahereyeho. Abasesenguzi b’amateka benshi bafata u Rwanda nk’igihugu cyapfuye kirongera kirazuka.  Yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa X, inararibonye Dr. Tito Rutaremara wabaye muri aya mateka yadusangije ishusho y’u Rwanda mu minsi yarwo y’umuzuko.

U Rwanda rwo kuva Taliki ya 04/07/1994 n’igihe gito nyuma y’ifatwa rya Kigali kuwa 04/07

U Rwanda rwari rugizwe n’ibice 3 binini.  Igice cya mbere : ni igice kinini cyari kimaze kubohorwa, Igice cya kabiri: ni igice cyari kitarabohorwa kiri mu maboko y’Abafaransa ( Zone Turquoise ) Igice cya Gatatu: ni igice cyari kigizwe n’abaturage bari baragumanye na RPF ( nka Gishambashayo), abaturage bari muri zone Tampon aho RPF yageze kare.

- Advertisement -

Ni impunzi zo muri 1959 zari zarageze muri ibyo bice zivuye Nshungerezi na Mpororo; baza muri ibyo bice bya Byumba byerekeye umupaka wa Uganda, mu cyahoze ari sous-prefecture ya Ngarama.

Uko byari bimeze i Kigali ku Italiki ya 04.07. 1994

Abantu

Imirambo yari hirya no hino; hari iyari ihambye mu miferege yose y’umujyi wa Kigali, ibyobo by’amazi harimo imirambo, imisarani yarimo imirambo, imigezi ya Nyabugogo na Nyabarongo yari yuzuyemo imirambo.

Abantu bakiri bazima: inkomere, abana b’imfubyi, abasaza n’abakecuru; aba bose barazererega batazi iyo bagana. Abantu batari bazima ariko bagenda bameze nka zombie. Muri abo harimo abavuye muri za parafo, abagiye bihisha mu bishanga, mu misarane bashonje cyane ari uruhu gusa ruri ku mubiri wabo. Wasangaga benshi barazengurutse Kigali yose ndetse baraturutse n’ahandi. Aba bantu bose bari bazima ariko bafite ihungabana n’ubwoba bwinshi n’ibindi.

Ubukungu

Nta banki zari zihari kuko zari zarasahuwe zose, nta soko kuko nta muntu wabashaga kuzana ibintu n’uwabashaga kubizana nta muguzi yashoboraga kubona. Amaduka yari yarasahuwe; yarasamye, nta bintu birimo n’aho biri interahamwe zagiye zibinyanyagiza igihe basahuraga. Amazu menshi yarasenywe cyane cyane aya abatutsi. Inzugi, intebe, amadirishya; Ibintu byose bikozwe mu biti byacanywe. Abicanyi birirwaga bica ku mugoraba bataha bagatekesha biriya twavuze hejuru ndetse n’ibitabo; kuko nta makara n’inkwi byinjiraga muri Kigali.

Umutungo wose w’Umujyi wari waratwawe, umutungo utimukanwa warasenywe. Nta nyamanswa n’imwe yazereraga muri Kigali uretse imbwa zibyibushye zahaze imirambo y’abantu. Amazu yose n’ibintu byari muri Kigali byari iby’abantu batagombaga gupfa; ariko ibintu byose byari byarasenywe.

Izindi Zone zabohowe

Izo zone zarimo abaturage batagomba gupfa batahunze, aba bantu bariho ariko bafite ubwoba n’impungenge nyinshi: bari bazi ibyakozwe ariko batazi ingaruka z’ibyo bikorwa ( genocide, gusenya amazu no kubohora ibintu). Amazu y’aba baturage yari mazima, imyaka yabo yari Ikiriho ntaho yagiye ariko nta miti bari bafite, nta mashuri y’abana babo yo kwiga, nta gusenga, insengero zari zarasenyutse, nta masoko n’amaduka yari yarahagaze. Ibi rero RPF/ RPA yagombaga kubishaka ngo bifashe aba baturage; ni nacyo yakoze.

Hari zone nyinshi RPF/ RPA yari yarashyizemo abantu ngo bave aho imirwano iri, bahabwe umutekano kuko X-FAR n’interahamwe bashoboraga kugaruka inyuma bashaka kubica.

Aba bantu bari bakeneye ibyo kurya, imiti n’ibindi byangombwa ; RPF/ RPA Yagombaga kubibaha nta nyamanswa zaharangwaga nk’inka, ihene n’ibindi uretse imbwa zibyibushye zariye imirambo y’abantu.

Abantu bacitse ku icumu bari mu nkambi. Abana bato kandi benshi; aba-cadre batangira kubashakira aho baba no kubashakira ibyangombwa no kubigisha. Abasaza n’abakecuru babashakiye ibyangombwa byo kubabeshaho…izifite ibikomere bikomeye zoherezwa kuvurirwa hanze mu mahanga.

Abandi bose bacitse ku icumu bari bazima kandi bashoboye bagiye bafasha aba cadre gukora iyi mirimo. Aba bose RPF/RPA yagombaga kubaha ibyangombwa byose; birimo imiti, ibiribwa, umutekano n’ibindi.

Umwanzuro

Ibi bice ntabwo tubirangije: mu gihe gitaha tuzaganira ku bantu bari muri zone turquoise n’ingorane bagiye bagira. Tuzaganira kandi ku bantu bari muri zone tampon ; RPF/RPA yagezemo kare ikababohora ikabaha umutekano. Tuzaganira kandi ku mpunzi zo muri 1959; zahungutse mbere ya Jenoside zatuye muri sous prefecture ya Ngarama.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:19 pm, Dec 21, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1013 mb
Wind 4 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe