Umwaka utaha ihuriro ry’imitwe ya Politiki rizakoresha Miliyoni 550 Frw

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Mukama Abbas, yatangaje ko ingengo y’imari y’iri huriro yagizwe miliyoni 550 Frw mu 2024/25, ivuye kuri miliyoni 400 Frw yari yakoresheje mu ngengo y’imari ya 2023/2024.

Mukama Abbas yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki bari mu nama yo kurebera hamwe uko yiteguye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda rigizwe n’amashyaka 11 kugeza ubu. Risanzwe ari urubuga abanyapolitiki bahurira mo bakungurana ibitekerezo. Mukama Abbas yatangaje ko ubu mu kwitegura amatora iri huriro riri kubakira ubushobozi abayobozi b’imitwe ya Politiki ku bijyanye n’uburyo bagomba kuvugira mu ruhame, uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga biyamamaza ndetse n’itegurwa rya Manifesto bazaserukana biyamamaza.

- Advertisement -

Muri iyi nama Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yagaragarije imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ko yitezweho kugira uruhare rutomoye mu bikorwa byose bitegura amatora azaba muri Nyakanga 2024. Haba mu bihe byo kwiyamamaza bigiye kuza ndetse no mu minsi y’amatora nyirizina.

Abayobozi b’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda bunguranye ibitekerezo ku matora yo muri Nyakanga

Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda rigizwe n’amashyaka 11 kugeza ubu. Risanzwe ari urubuga abanyapolitiki bahurira mo bakungurana ibitekerezo. Risanzwe kandi ritera inkunga amasomo y’urubyiruko rwiga mu ishuri rya Politiki n’imiyoborere rizwi nka Youth Political Leadership Academy.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:06 am, Sep 20, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 72 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe