Mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda Umwami Muswati III wo mu bwami bwa Eswatini yasuye icyicaro gikuru cy’ikigo Irembo ahatangirwa serivisi z’ikoranabuhanga. Agaragaza ko hakanewe ubufatanye bw’ibihugu by’u Rwanda na Eswatini mu ikoranabuhanga.
Umwami Muswati III yakiriwe na Ingabire Paula wari Minisitiri w’ikoranabuhanga ndetse n’umuyobozi w’ikigo Irembo bagirana ibiganiro byamaze iminota irenga 30. Ubwami bwa Eswatini bubinyijije ku rukuta rwa X bagaragaje ko bushima akazi kakozwe n’ikigo irembo ko kugabanya akazi ko ku mpapuro mu biro bya Leta no koroshya ingendo abaturage bakoraga bashaka serivisi za Leta.
Ambasaderi wa Eswatini mu Rwanda ufite ibiro muri Mozambique, Mlondi Dlamini, yavuze ko barebeye hamwe uko ibihugu byombi byagira imikoranire mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Yagize ati “Turashima Leta y’u Rwanda by’umwihariko Ikigo Irembo cyazanye iyi gahunda, ari na yo mpamvu turi kureba uko twagira icyo tucyigiraho ndetse n’u Rwanda nk’igihugu.’’
Umuyobozi wa Irembo, Israel Bimpe, agaragaza ko mu biganiro bagiranye, hari umusaruro impande zombi zakwitega mu bufatanye bujyanye no guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga. Yagize ati “Twaganiriye ku bufatanye twakora muri urwo rwego n’uko twakorana kugira ngo ibyo twagezeho hano mu Rwanda n’ibindi bihugu bibigereho.”
Umwami Muswati III ari mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida Kagame wabaye ku cyumweru taliki 11 Kanama 2024.