Kuwa Gatanu taliki 19 Mata Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana Amb. Rosemary Mababazi yasuye ingoro y’ubwami bwa Asante muri Ghana. Agirana ibiganiro n’umwami Otumfuo Osei Tutu II bigamije kumumenyesha u Rwanda n’abanyarwanda.
Umwami King Otumfuo Osei Tutu II yatangaje ko u Rwanda asanzwe aruzi ndetse ko yifuza kurusura. Mu butumwa bwashyizwe hanze Umwami wa Asante yavuze ko ashima cyane aho u Rwanda rugeze rwiyubaka; cyane cyane ariko agashima imiyoborere ya Perezida Kagame. Umwami Otumfuo Osei Tutu agasoza agaragaza ko yifuza kuzasura u Rwanda.
Umwami Otumfuo Osei Tutu II utegeka ubwami bwa Asante ni nawe muyobozi mukuru wa Kaminuza ya Kwame Nkrumah University of Science and Technology (KNUST) yigishije umubare utari muto w’abanyarwanda ndetse kuri ubu yiga mo abanyarwanda 20.
Ubwami bwa Asante nibwo bunini mu gihugu cya Ghana. Ubu bwami butuwe n’abaturage babarirwa muri Miliyoni 11 mu gihe igihugu cyose cya Ghana gituwe n’abarenga Miliyoni 33.