Umwuka si mwiza muri Rayon nyuma yo kwandagazwa Gasogi United

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona y’uRwanda, Ikipe ya Gasogi United yatsinze irusha ikipe ya Rayon Sports ibitego 2-1, bikomeza kurushaho kuba bibi ku bakunzi ba Gikundiro, bamaze gusa nkabava mu kwirukanka inyuma y’igikomber cya Shampiyona.

Ikipe ya Rayon Sports yagaragaje urwego ruri hasi cyane mu kibuga n’umukino udatanga icyizere, yamaze iminota mirono icyenda n’ine itarabasha kureba mu izamu rya Gasogi United, yabatsinze igitego hakiri kare ku munota wa 28 cyatsinzwe na Kabanda Serge. Igitego cya kabiri cyabonetse mu gice cya kabiri ku munota wa 56 gitsinzwe na Medeyi Akbar. Igitego rukumbi cya Rayon Sports co cy’impozamarira cyabonetse ku monota wa nyuma w’inyongera gitsinzwe na Heritier Luvumbu winjiye asimbura mu gice cya kabiri.

iyi kipe ya Rayon Sports ifite amanota 27,  imaze gusigwa na APR Fc aharimo ikinyuranyo cy’amanota atandatu n’umukino w’ikirarane ifitanye na Marine FC, ikomeje kuvugwamo umwuka utari mwiza.

Nyuma y’umukino  abakunzi bayo batishimiye uburyo ikipe yabo iri kwitwara, ndetse n’uburyo ubuyobozi bwakomeje kugenda biguru ntege mu gushaka umutoza mukuru. Ibi babigaragarije itangazamakuru no kubyemereka ubuyobozi bw’iyi kipe.

Uku gutsindwa kuje nyuma y’ibibazo bindi by’abakinnyi b’abagande batarabasha kuguruka mu ikipe nyuma y’ibiruhuko bya Noheri bivugwa ko harimo kutumvikana n’umutoza, ukugenda k’umuzamu Hakizimana Adolphe bivugwa ko yagiye kubw’uburangare bwa bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports, bikiyongera ku bushobozi bw’umutoza Mohamed Wade utemeranywaho na benshi ku bushobozi bwe bwo gutoza ikipe nka Rayon Sports.

Andi makuru aremeza ko kuri uyu wa gatandatu abayobozi ba Rayon Sports baba bemeje gutandukana n’uyu mutoza w’umunya- maurtaniya, wari utoje bwa mbere nk’umutoza mukuru ikipe nkuru nka Rayon Sports.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:55 pm, May 19, 2024
temperature icon 16°C
thunderstorm with light rain
Humidity 100 %
Pressure 1022 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe