Umwuka w’intambara nyuma y’ubwato bwa Isiraheli bwafashwe na Irani

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, abasirikare ba Irani bafashe ubwato bavuga ko ari ubwa Isiraheli, babufatiye mu kirwa cya Ormuz. Umuvugizi w’ingabo za Isiraheli yahise avuga ko ‘’Irani izirengera ingaruka z’uburyo ikomeje kuremereza ikibazo.’’

Ibyo bije mu gihe umwuka hagati y’ibi bihugu ukomeje kuba mubi cyane, ndetse Isiraheli ikaba iryamiye amajanja kuko yiteguye igitero ishobora kugabwaho.

Si ubwo bwato gusa bukomeje kongear umujinya wa Isiraheli, harimo n’umwana w’umusore w’Umunyayisiraheli wari waburiwe irengero ejo ku wa gatanu, akaba yagaragaye yashwe.

Isiraheli yihimuye igaba bundi bushya ibisasu bya rutura mu ntara ya Gaza, ariko ntibyarangiriye aho kuko umutwe wa Hezbollah na wo wahise wohereza ibindi bisasu mu majyaruguru ya Isiraheli.

Perezida wa Amerika yaburiye Irani ayibuza kugaba ibitero kuri Isiraheli. Ubwo abanyamakuru bamubazaga ku butumwa yahaye Irani, yavuze ko yababwiye ati ‘’Mwibikora.’’

Amahanga yose yiteze iyi ntambara, dore ko hari ubwoba ko yakwira muri kariya karere kose. Bime mu bihugu byaburiye abaturage babyo bibabuza kujya muri Isiraheli no muri Irani, ndetse n’abariyo bakaba bataha bishobotse.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:30 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe