Urubanza RDC yareze u Rwanda rwatangiye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa 27 Nzeri 2024 Arusha muri Tanzania hatangiye kumvwa urubanza Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yarezemo u Rwanda. Ni urubanza ruri mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo irega u Rwanda guhungabanya umutekano wayo mu myaka 25 ishize. Ikavuga ko u Rwanda rwavogereye ubusugire bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu gice cyayo cy’uburasirazuba mu bihe bitandukanye. Ibi ngo byatangiye mu mwaka 1998.

Kongo ivuga ko u Rwanda rwagiye rugira uruhare mu gushinga imitwe yitwaje intwaro kuva mu 1998. Muri iyi mitwe hakavamo iyitwa RCD,  CNDP yo mu 2009, M23 yo mu 2013 na M23 y’ubu.

- Advertisement -

Ku munsi wa mbere w’urubanza u Rwanda rwazamuye inzitizi y’ububasha bw’urukiko. Hibazwa niba uru rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza. Ibi u Rwanda rukabishingira ku miterere y’ikirego Kongo yatanze.

Indi nzitizi yakuruye impaka mu rukiko ni ukwibaza niba uru rukiko rushobora kuburanisha ibyaha Kongo irega igaragaza ko byakozwe itaraba umunyamuryango w’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.

Indi nzitizi yaganiriweho ku munsi wa mbere w’urubanza ni ururimi ruzakoreshwa. Amasezerano ashyiraho uru rukiko ateganya ko imanza ziburanwa mu rurimi rw’icyongereza. Mu kirego Leta ya Kongo yatanze hagaragaramo inyandiko ziri mu rurimi rw’igifaransa ndetse n’igiswahili.

Izi nzitizi zagaragajwe n’u Rwanda ziramutse zemejwe nk’izifite ishingiro, uru rukiko rukemeza ko nta bubasha rufite rwo kuburanisha ibi birego, bivuze ko ikirego cyaba gipfundikiriwe aha.

Nyuma yo kumva icyo impande zombi zivuga kuri izi nzitizi ku bubasha bw’urukiko ruzafata umwanzuro.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:58 pm, Dec 21, 2024
temperature icon 22°C
moderate rain
Humidity 69 %
Pressure 1011 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe