Urubanza rw’ukekwaho kwambura Miliyoni 10$ rwasubitswe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwasubitse urubanza rwa Manzi Sezisoni Davis washinze ikigo Billion Traders FX, rwimurirwa taliki 26 z’ukwezi kwa Munani.

Billion Traders FX ni ikigo cyashinzwe kigamije gukora ubuvunjayi bw’amafaranga hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Nyir’icyi kigo ubu ashinjwa ibyaha birimo iyezandonke, ubwambuzi bushukana ndetse no gukora ubucuruzi bw’amafaranga nta cyangombwa abifitiye.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kwimurira iburanisha kuwa 26 Kanama hagamijwe guha igihe gihagije uregwa ndetse n’umwunganizi we mu mategeko cyo gutegura urubanza.

- Advertisement -

Me Stephen Zawadi wunganira Manzi mu mategeko yabwiye urukiko ko we n’umukiriya we bamenye iby’urubanza babisomye ku binyamakuru. Zawadi yavuze ko yari afitanye gahunda y’inama n’umukiriya we kuwa 20 Kanama ngo bategure urubanza ku ifungwa n’ifungurwa rwo kuwa 05 Nzeri. Yasobanuye ko atigeze amenyeshwa ko itariki y’urubanza yahindutse.

Ubushinjacyaha bwasabye ko inama uregwa avugwa ko agomba kugirana n’umwunganizi we igomba kubaho. Uruhande rw’ubushinjacyaha narwo rwemeza ko uregwa agomba kugira igihe gihagije cyo kwitegura urubanza bityo narwo rwemeje ko urubanza rwasubikwa.

Manzi Davis yatawe muri yombi kuwa 30 Nyakanga. RIB ivuga ko akekwaho kwambura Miliyoni zisaga 10 z’amadorali ya Amerika. Aya ni ay’abarenga 500 batanze ikirego bamaze kubona ko inyungu bijejwe na kompani ya Billion Traders FX itakiboneka.

Aba bavuga ko bari baremewe inyungu ingana na 50% by’ayo bashoye. Abashoye muri iyi kompani barimo abagombaga kujya bahabwa inyungu ingana na 4,000 z’amadorali ya Amerika.

Aramutse ahamijwe ibyaha arengwa Manzi yakatirwa igifungo cy’imyaka 15 ndetse no kwishyura amande akubye inshuro hagati y’eshatu n’eshanu ayo bikekwa ko yariganyije.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:23 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe