Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 urubyiruko rw’abakorerabushake bamaze bakorera igihugu ibikorwa by’ubwitange Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yabwiye uru rubyiruko rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa kandi n’umukuru w’igihugu yabirushimiye
By’umwihariko Minisirtiri Abdallah yagarutse ku bihe bigoye bya COVID-19 ashimangira ko urubyiruko rw’abakorerabushake rwagize uruhare mu guhanahana n’icyi cyorezo. Yagize ati “Isi yaradutunguye ubwo twabonaga icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ibiza bitandukanye, ariko mwafashe iya mbere mu gufatanya n’abanyarwanda mu kubikumira kandi twabinyuzemo neza. Mwarakoze.”
Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah, yabwiye uru rubyiruko ko hari gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gushyiraho abajyanama b’ubuzima b’urubyiruko. Yizeza ko benshi muri aba bazahabwa umwanya wo gukomeza gukorera Igihugu. Binyuze muri iyi gahunda.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko mu gihugu hose habarurwa urubyiruko rw’Abakorerabushake rusaga miliyoni 1,9.