Urugamba ruhanganishije M23 na FARDC rukomeje kumvikanamo intwaro za rutura

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC, yakomereje mu gace ka Mweso gaherutse kwicirwamo abaturage benshi, aho uyu mutwe wavuze ko uruhande bahanganye rwakomeje gukoresha intwaro ziremereye zirimo na Drone.

Aya makuru y’urugamba rwa M23 ndetse n’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) gifatanyije na FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse n’iza SADC, yatanzwe n’muvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024, avuga uko urugamba ruhagaze muri iki gitondo.

Mu butumwa bwa Lawrence Kanyuka, yavuze ko imirwano yakomeje kuva mu ijoro ryacyeye, mu bice bituwemo n’abaturage benshi muri Mweso no mu bice bihakikije, bikomeje kuraswaho hakoresheje intwaro ziremereye, drone, ndetse n’imodoka z’intambara.

Uyu mutwe wa M23 kandi wari uherutse gushinja FARDC n’abarwanyi bafasha iki gisirikare cya Leta ya Congo, kurasa ibisasu biremereye muri aka gace ka Mweso, bigahitana abaturage benshi.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:52 am, Jul 27, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe