Uruganda rw’amata y’ifu rwa Nyagatare rutwaye Miliyoni 45$

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nta gihindutse amakuru aremeza ko uruganda rwa mbere rutunganya amata y’ifu mu Rwanda ruzafungurwa ku mugaragaro taliki 24 Nyakanga 2024.

Uru ruganda ni urwa Sosiyete y’Inyange isanzwe itunganya ibinyobwa birimo imitobe, amazi n’amata ariko y’amasukano.

Uru ruganda rwamaze kuzura rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 500,000 z’amata, rukayabyaza ibiro 50,000 ni ukuvuga Toni 50 z’amata y’ifu buri munsi. Bivuze ko uru ruganda ruzajya rutunganya Toni 15,000 buri mwaka.

- Advertisement -

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko yatangiye gushakira isoko amata azakorwa n’uru ruganda. Ikigo Africa Improved food cyamaze kwemera ko kizagura Toni 2,000 buri mwaka z’amata y’ifu azakorerwa muri uru ruganda rwa Nyagatare.

MINAGRI kandi ivuga ko 80% by’amata azakorwa n’uru ruganda azajya yoherezwa mu bihugu birimo ibyo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, mu burasirazuba bwo hagati ndetse no muri Afurika yo mu majyepfo.

Uruganda Inyange ruvuga ko uru ari uruganda ruje guteza imbere aborozi b’inka z’umukamo kuko nibura Miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda zizajya zihabwa aborozi buri kwezi hagurwa amata.

U Rwanda ruvuga ko rufite intego yo kugeza kuri Toni 1,250,000 z’amata mu mwaka wa 2024. Ibarura rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda hari inka  1,436,676 zo mu bwoko butanga umukamo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:52 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 24°C
moderate rain
Humidity 57 %
Pressure 1010 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe