Uruganda rukumbi rw’imodoka rwakoreraga mu gihugu cya Kenya rwa Mobius rwafashe icyemezo cyo gufunga imiryango rukagurishwa kubera ibihombo.
Mobius yari imaze imyaka 13 ikorera mu gihugu cya Kenya nk’uruganda rukora imodoka zihendutse kandi ziberanye n’umugabane wa Afurika. Izamenyekanye cyane ni izizwi nka SUV
Mu nama y’abanyamigabane ba Mobius yateranye kuwa 5 Kamena, hagaragajwe ko uru ruganda rugeramiwe kubera amadeni y’umurengera yatumye bagera ku rwego rwo kitabasha no kwishyura abakozi.
Uruganda rwa Mobius rwashimzwe mu mwaka wa 2009 n’ubwongereza Joel Jackson. Rwakoraga imodoka yo mu bwoko bwa SUV igura Miliyoni 1.3 y’amashilingi ya Kenya. Ni ukuvuga nibura Miliyoni 13 mu mafaranga y’u Rwanda.
Mobius ivuga ko yabashije gukorera Miliyoni 56z’amadolari ya Amerika muri iyi myaka imaze ikorera muri Kenya.