Urujijo mu mvugo za Perezida Ndayishimiye ku bukungu bw’u Burundi

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwiza amagambo y’umukuru w’igihugu cy’uburundi Evariste Ndayishimiye agaragaza ko uburundi bukize, ko ifaranga ry’uburundi rirusha agaciro idorali rya Amerika, ko abarundi bose mu gihugu bishimye ndetse ko abatishimye ari abahungiye mu Rwanda. Aya ni amagambo akomeje gutuma hari abafata uyu mukuru w’igihugu nk’uri gukina ku mubyimba abenegihugu basanzwe bari mu bihugu bikennye ku isi. Mu gihe kandi nawe asubira inyuma akemeza ko ubukungu bw’uburundi bunyerezwa n’abategetsi babushinzwe.

Ubwo yari ku gitega Perezida Ndayishimiye yagize ati “Abarundi ubungubu bose baranezerewe,umurundi atanezerewe ni wa murundi yemera kuba umuja w’ubutegetsi bw’u Rwanda. Niwe wenyine azingitwe. Ndabatume mwebwe barundi mubahamagare muti va hiyo muzingitwa muze mu gihugu c’umunezero”.

Aya magambo ya Perezida Ndayishimiye kandi aje akurikira ayo yari aherutse kuvugira mu munsi w’abagore mu ishyaka CNDD/FDD avuga ko ifaranga ry’uburundi risigaye ringana n’I dorali rya Amerika, ati “Amahera y’I Burundi niyo mahera kuko, niyo twosumisha iwacu. Aho nasanze I voka igugwa amadorali 5 muri Amerika mu Burundi yogugwa amahera ijana hajya I Nyabihanga. Nca nsanga amahera ijana y’amarundi angina n’amadorali atanu y’abanyamerika. None sivyo? Ico ukeneye si Voka?”

Uretse abakoresha imbuga nkoranyamabaga bakomeje guha inkwenene aya magambo; Frederick BAMVUGINYUMVIRA wigeze kuba visi perezida wa mbere w’uburundi ayifata nko kwiha amahoro no kubwira abarundi ko uri kumwe na Perezida anezerewe awo batari kumwe ahangayitse. Yagize ati iyo mvugo nu ukugira ngo yiheshe amahoro mu mutima, cane cane ni uguca abarundi mo ukubiri ababwira ngo mwebwe ntituri kumwe, mwebwe turi kumwe kandi uwo turi kumwe mumerewe neza wowe tutari kumwe umerewe nabi. Ayo magambo ayagabanye agire imigambi. Kucyi tutumva ashikiriza imigambi?”

Igiteye urujijo rero ni uburyo Umukuru w’igihugu cy’uburundi ahindura imvugo akoresha mu baturage ntabe ari yo abwira abategetsi. Kuko bo abagaragariza ko bakomeje kwiba umutungo w’igihugu ndetse ko bashobora kuzisanga nta faranga na rimwe u Burundi busigaranye. Ubwo yari kumwe n’abategetsi bafite ubukungu mu nshingano Perezida NDAYISHIMIYE  yagize ati “Mbe umunsi igihugu kizagira zero franc bizogenda bite?none gutomba en faite ntibiba ho? Turi ibinebwe n’ibyo igihugu cari gifite turabisuma,none umunsi cashitse kuri zero franc,bizogenda gute/ tuzoca duhunga twese.”

Ibi bituma hari abasesenguzi bafata imvugo ya Perezida NDAYISHIMIYE mu baturage nko guhisha umwotsi nyamara inzu iri gushya.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:47 pm, Apr 27, 2024
temperature icon 24°C
broken clouds
Humidity 57 %
Pressure 1018 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe