Urukiko muri Kenya rwahagaritse bidasubirwaho icyemezo cyo kohereza abapolisi mu butumwa

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Urukiko rukuru rwa Kenya rwabujije guverinoma kohereza abapolisi kurwanya udutsiko dukomeje guhohotera abaturage muri Haiti.

Umucamanza yavuze ko kohereza abapolisi hanze y’igihugu cya Kenya byaba binyuranyije n’amategeko kuko akanama gashinzwe umutekano mu gihugu katabifitiye uburenganzira.

Yongeyeho ko akanama gashobora kohereza gusa igisirikare, atari igipolisi, mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, nko muri Haiti.

- Advertisement -

Umwaka ushize, Kenya yari yitanze kuyobora umutwe w’umutekano w’ibihugu byihurije hamwe ngo bifashe kugarura amahoro muri Haiti, ndetse n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kari kayishyigikiye.

Umucamanza yakomeje asobanura ko amategeko ya Kenya yemerera guverinoma kohereza abapolisi mu kindi gihugu mu gihe habayeho amasezerano mu byumutekano hagati ya Kenya n’igihugu cyayakiriye.

Guverinoma ya Kenya yavuze ko izajuririra iki cyemezo.

Minisitiri w’intebe wa Haiti, Ariel Henry, umwaka ushize yasabye Loni kohereza byihutirwa ingabo z’amahanga. Avuga ko guverinoma ye yazahajwe n’udutsiko twitwaje intwaro twagenzuraga 80% by’umurwa mukuru, Port-au-Prince.

Ekuru Aukot, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya wazanye iki kirego, yavuze ko icyemezo cy’urukiko ari intsinzi ku gihugu, kidashobora kwihanganira kohereza abapolisi hanze mbere yo kwicyemurira ibibazo by’umutekano.

Bwana Aukot yongeyeho ko Perezida William Ruto yashakaga kohereza abapolisi muri Haiti kubwinyungu ze gusa ndetse no kugira ngo agirane umubano mwiza n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi nka Leta zunze ubumwe z’America (USA).

Perezida Ruto yavuze ko Kenya ifite amateka meza mukubungabunga amahoro ku isi. Avuga ko kohereza abapolisi bizafasha kongera ubumenyi n’uburambe mu byo gutanga umutekano.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:03 pm, Oct 11, 2024
temperature icon 16°C
moderate rain
Humidity 93 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:41 am
Sunset Sunset: 5:50 pm

Inkuru Zikunzwe