Kuri uyu wa gatau tariki ya 25 Mata ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yasezereye AS Kigali muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, uyu mukino wakurikiwe n’imvururu zatumye umutoza wa AS Kigali Ntagisanimana Saida asagarira uwa Rayon Sports Rwaka Claude.
Uyu mukino warangiye ku ntsinzi y’ibitego 2 bya Rayon Sports ku busa bwa AS Kigali, umukino ubanza AS Kigali yari yatsinze igitego kimwe ku busa. Ibi bivuze ko AS Kigali yahise isezererwa muri iri rushanwa.
Ibyavuye mu mukino ariko sibyo byabaye inkuru ahubwo inkuru yabaye urushyi umutoza mukuru wa AS Kigali Saida yakubise Rwaka Claude wa Rayon Sports.
Imvano y’uru rushyi yabaye uburakari n’agahinda Saida yagize ko asezerewe maze umukino urangiye Rwaka ajya kumusuhuza ibi bizwi nka “fair play” mu mupira w’amaguru. Saida utumvaga uko Rayon Sports imusezereye kandi basanzwe bahangana yahise akubita urushyi Rwaka.
Rwaka yahise yegera uyu mutoza asa n’umuganiriza ariko undi akomeza kugira uburakari ndetse asakuza cyane. Abatoza bungirije n’abayobozi ba Rayon Sports bahise bafata Saida baramucubya bamusaba kureka uburakari naho Rwaka akomeza ajya gushimira abakinnyi .
Umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu yashyize iyi video ku rukuta rwe rwa X maze Abanyarwanda si ugutanga ibitekerezo kuri uru rushyi bivayo, abenshi bavugaga ko uretse ko atari ubunyamwuga kuba umutoza yakubita mugenzi we abenshi banavuze ko noneho kuba ari umugore wakubise umugabo byabaye agahoma munwa.
Bavuze ko inzego zibishinzwe zikwiye gushakira ibihano uyu mutoza kuko yarengereye bamwe bati iyo aba ari Rwaka wakubise uyu mugore aba yamaze gushakirwa ibihano.
Uwitwa Mucuzi Jean Pierre yagize ati:”Ariko uyu mu mama nta kinyabupfura agira nizereko inzego zimukurikirana”
Evariste Kavasi we ati:”Nonese abagore ko bahawe ijambo,Tugire dute,yariye inshyi nke ahubwo iyatega n’undi musaya, Kandi FERWAFA ntacyo biyibwiye, ntakundi”
Socrates we ati:”Niba bavuga uburinganire uburenganzira bungana buhabwe burikiremwamuntu so Uy’umugore rero bamugenere ibimukwiye Justice for #RWAKA! Abagabo bararongora kbsa ubu uyu mu rugo ntiyakumenaho amarike?”
Uwiyise Bahishaf ati:”Iyaba ari Rwaka warumukubise, RIB yari kuba yamutwaye, ubundi hagategerezwa inkiko, gusa nyine twamubonye umuntu atanga ibyafite, ni biriya yarafite”
Ntacyo inzego zifite umupira zari zatangaza nk’ibihano cyangwa undi mwanzuro zaba zafite uyu mutoza. AS Kigali y’abagore yahanganye cyane na Rayon Sport y’abagore uyu mwaka nk’ikipe ebyiri zikomeye muri shampiyona y’abagore mu Rwanda, byitezwe ko umwaka utaha iri hangana riziyongeramo na APR FC isanzwe ihangana na Rayon Sport mu bagabo izaba ifite ikipe y’abagore mu cyiciro cya mbere.