USA: Abanyeshuri barenga 100 batawe muri yombi bamagana Isiraheli

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Imyigaragambyo yamagana intambara ya Isiraheli muri Gaza yakomeje gukwirakwira mu banyeshuri ba Kaminuza zitandukanye. Nyuma ya Columbia ubu abanyeshuri bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika nabo binjiye mu myigaragambyo.

Police ya New York yamaze guta muri yombi abanyeshuri barenga 100 bo muri Kaminuza ya New York University bigaragambyaga mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere.

Aba banyeshuri bariyongera ku batawe muri yombi muri Kaminuza ya Yale. Mu gihe muri Columbia ho Leta yahagaritse amasomo imbonankubone kubera iyi myigaragambyo.

Iyi myigaragambyo yageze no mu mashuri nka Berkeley MIT no mu yandi ma koleji atandukanye yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Leta ya Columbia yasohoye itangazo rivuga ko amasomo abanyeshuri bose bagomba kuyahabwa ku buryo bw’ikoranabuhanga. Nta gusubira ku ishuri imbonankubone.

Muri Kaminuza ya New York ho abanyeshuri bashinze amahema bagaragaza ko badashyigikiye ibikorwa bya Isiraheli muri Gaza.

Isiraheli ivuga ko yagabwe ho igitero n’umutwe wa Hamas kuwa 07 Ukwakira 2023 kuva ubwo nayo yatangiye ibikorwa byo guhiga bukware abarwanyi ba Hamas muri Gaza.

Ni ibikorwa ariko benshi bakomeje kugaragaza ko Isiraheli iri kubikorana umujinya w’umuranduranzuzi ku buryo biri no kugwa mo abasivili badafite aho bahuriye n’uyu mutwe wa Hamas.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:58 pm, May 3, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 54 %
Pressure 1017 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe