USA: Byagenda gute Biden aramutse yikuye mu bakandida – Perezida?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Amatora y’ugomba kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ategerejwe mu kwezi kwa Cumi na kumwe 2024. Umukandida w’ishyaka ry’aba Demokarate Perezida Joe Biden akomeje kotswa igututu ngo akuremo kandidatire ye ashinjwa intege nke z’umubiri.

Igitutu kuri Biden cyatangiye ubwo uyu musaza w’imyaka 81 yahuriraga na Donald Trump watanzwe n’ishyaka ry’aba Repubulikani mu kiganiro mpaka kuri Televisiyo ya CNN. Icyo gitutu cyakomeje kwiyongera nyuma y’amakuru avuga ko ubu Joe Biden arwaye COVID – 19 bikaba bituma atagera mu ruhame kandi cyari igihe cyo kwiyamamaza imbere mu ishyaka ngo yemezwe burundu nk’umukandida.

Icyo gitutu kandi cyatumye hari abaterankunga bagombaga gushyigikira ibikorwa byo kwiyamamaza bya Biden babigendamo gacye ndetse bigakekwa ko hashobora kugira n’ababihagarika mu gihe umukandida yaguma ari Biden. Ibikorwa byo kwiyamamaza bya Biden bifite ingengo y’imari ingana na Miliyoni 91 z’amadorali ya Amerika.

- Advertisement -

Kwemezwa burundu nk’umukandida w’aba Demokarate byo birasa nk’ibishoboka cyane mu gihe nyirubwite (Joe Biden ) agaragaza ko abishaka kandi yumva akibishoboye. Icyibazwa na benshi kugeza ubu ni iherezo ry’igitutu akomeje gushyirwa ho n’abakomeye b’imbere mu ishyaka ry’abademokarate.

Mu isesengura rya Makuruki.rw tugiye kureba uko byagenda aramutse yumviye abamusaba gukura mo kandidatire.

Icya mbere ni uko yaba abaye umukandida wa mbere wemejwe mu matora y’ibanze mu ishyaka, ukuyemo kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika. Biden yari yatowe ku majwi 3,896 y’abademokarate bose bari bitabiriye ikoraniro ry’ibanze murj iri shyaka.

Niwe ufite amahirwe yo kongera gutorwa aramutse we ubwe abishaka. Atabishatse cyangwa akemera inama z’abamubwira kubivamo yakwandikwa mu mateka y’icyi gihugu nk’umukandida wa mbere wikuye mu matora yageze kuri uru rwego.

Kamala Harris niwe turufu

Hari abatekereza ko Visi Perezida Kamala Harris yasigarana ibendera ry’abademokarate. Uyu mugore w’umwirabura n’ubundi niwe uba uteganwa n’amategeko ko ashobora gusimbura Perezida mu gihe yapfa adashoje manda.

Uyu Harris afatwa nkiturufu ikomeye abademokarate bashobora gukinisha muri uru rugamba bakaba bakwigwizaho amajwi y’abirabura b’abanyamerika nabo batari bacye. Mu buryo bw’amikoro asabwa ugomba kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika kandi Kamala Harris ahagaze neza. Ndetse binavugwa ko ariwe uganira cyane n’abaterankunga b’ibikorwa byo kwamamaza Biden kuburyo abaye ariwe umusimbuye ngo byakoroha cyane kubagumana.

Iperereza ryakozwe ryerekana ko abademokarate 58% bemera ko uyu Harris yaba Perezida mwiza. 30% by’abaturage ba Amerika muri rusange nabo bemera ko Harris yaba Perezida ushoboye. Mu bakuze ho rero Kamala Harris ahafite amajwi menshi kuko mu bageze mu zabukuru bo mu ishyaka ry’abademokarate 74% bagaragaje ko ariwe babonamo ubushobozi. Iri ni iperereza ryakozwe na “AP-NORC Center for Public Affairs Research”.

Kamala Harris w’imyaka 59 y’amavuko akagira umutungo ubarirwa muri Miliyoni 8 z’amadorali ya Amerika we aherutse gutangaza ko ari inyuma ya Biden. Yagize ati “Twatsinze Trump ubushize, kandi tuzongera tumutsinde no kuri iyi nshuro”. 

Amatora atunguranye

Hari abandi batemera Kamala Harris bo mu ishyaka rye bagaragaza ko Biden naramuka yemeye kurekura. Hakwiriye kubaho amatora y’ugomba kumusimbura.

Aba bavuga ko mu nteko rusange yo mu kwezi gutaha izagena burundu umukandida ugomba guhagararira abademokarate ngo Biden naba yarakuyemo ake karenge hazaba amatora.

Iyi nteko rusange izabera Chicago, Illinois. Abasaba Andi matora bakavuga ko aribwo buryo bwiza kandi burimo Demokarasi. Ndetse ngo na Kamala Harris niba abishaka koko akabigaragariza muri aya matora yiyamamaza agatorwa cyangwa agatsindwa kuko bene ishyaka aribo bagena ubahagararira.

Nubwo aba basaba amatora baterura ngo bagaragaze uwo bashaka gusimbuza Biden ariko, hari ibihuha by’uko ari umwe mu hagati Guverineri wa California Gavin Newsom, Guverineri wa Pennsylvania Josh Shapiro na Guverineri wa Michigan Gretchen Whitmer.

Ibi byose ariko byabaho ari uko nyirubwite Perezida Joe Biden ubwe yemeye gukuramo kandidatire. Biden aherutse gutangaza ko abamusaba gukuramo kandidatire yabumvise ariko ko “Imana yo mwijuru yonyine nibimubwira aribwo azabikora.”

Uku guhera mu gihirahiro kw’ishyaka ry’abademokarate rero biratanga amahirwe akomeye umukandida w’ishyaka bahanganye ry’abarepubukani Donald Trump. Uyu wigeze kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ashobora gutsinda Aya matora byoroshye cyane mu gihe uwo bahanganye kugeza ubu ishyaka rye risa n’iryacitsemo ibice.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:31 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe