USA yafatiye ibihano ibigo amagana byo mu Bushinwa na Hong Kong

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Leta zunze ubumwe za Amerika zamaze gutangaza ibihano bishya ku bigo bikomeye byo mu Bushinwa na Hong Kong ndetse n’abantu ku giti cyabo bashinjwa gutera inkunga uburusiya mu ntambara iri kubera muri Ukraine.

Itangazo rya Leta zunze ubumwe za Amerika rigaragaza ko ibugo 280 birimo inganda z’abashinwa ndetse na Hong Kong ngo byemejwe ko bitera inkunga igisirikare cy’uburusiya.

Ibi bihano bikurikiye impuruza ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Jeo Biden umaze iminsi yamaganye ubufatanye bw’ubushinwa n’uburusiya.

Mu nganda zo mu bushinwa zafatiwe ibihano harimo n’uruherereye ahitwa Chengdu rushinjwa gukora utudege tutagira abapilote “Drones” twoherezwa mu buriya ndetse n’urwo muri Hong Kong rushinjwa gukora bimwe mu bikoresho ngo byifashishwa n’abarusiya mu gukora misire zabo.

Uretse izi nganda kandi ibi bihano byanafatiwe abantu ku giti cyabo. Aba bo barakekwa ho ngo kugira uruhare mu iyicwa rya Alexey Navalny wahoze atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin. Aba barimo abarusiya ndetse n’abakomoka mu bihugu birimo, Ububiligi, Azerbaijan, Slovakia, Turkey, na United Arab Emirates.

Ambasade z’uburusiya n’ubushinwa I Washington kugeza ubu ntacyo ziratangaza kuri ibi bihano.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:55 am, May 17, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1022 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe