Usobanukiwe icyo abanyarwanda bakeneye niwe uzatsinda aya matora – Ishyaka PDC

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu mwiherero w’iminsi 3 abagize komite nyobozi y’ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda PDC bagiriye mu karere ka Musanze; bahamije ko uzatsinda amatora uyu mwaka ari uwabashije gusobanukirwa neza icyo abanyarwanda bakeneye mu mibereho yabo. Ni nyuma yo gusobanurirwa ibyo abaturage bakwiriye kubwirwa n’ubagana yiyamamaza bibumbiye muri gahunda Politiki y’ishyaka rihatana mu matora.

Prof. NZEYIMANA Isaie wagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ishyaka PDC yabagaragarije ko utegura kwiyamamaza mu matora akwiriye kubanza kumenya byimbitse imibereho y’abagize inteko itora, akamenya uko ubukungu buhagaze, akamenya akamenya ibibazo bibangamiye imiyoborere myiza, akamenya ibibangamiye imibereho myiza y’abaturage maze akagaragaza ibisubizo azanye. Prof Isaie usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza yabwiye aba bayoboye ishyaka PDC ko mbere yo gutegura icyo uzabwira abaturage wiyamamaza kandi ukwiriye kubanza gukora isesengura ukareba ibisubizo bishoboka ugendeye no ku bushobozi buhari.

Umuyobozi wa PDC, Mukabaranga Agnes avuga ko icyatumye bategura ibi biganiro ari ukugira ngo bamenye iby’ingenzi bikubiye mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’Igihugu nay’Abadepite ateganijwe muri uyu mwaka. Ishyaka PDC rivuga ko ryatangiye ibikorwa byo kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abagize inteko ishingamategeko yo muri Nyakanga 2024 ndetse rikagaragaza ko abayoboke baryo bazinjira mu gihe cy’amatora nyirizina barasobanuriwe bihagije icyo amatora asobanuye.

- Advertisement -

Abagize komite nyobozi y’ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda PDC bagaragaje ko ibi bisaba guhora bajyanisha gahunda Politiki n’igihe. Bemeza ko aho isi igeze bisaba guhora abantu bavugurura amategeko abagenga ndetse bakanavugurura umurongo w’imiyoborere bagaragariza abayoboke haba mu bihe bisanzwe haba no mu bihe byo kwiyamamaza.

Ishyaka PDC mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017 ni rimwe mu yashyigikiye ubufatanye n’umuryango wa FPR Inkotanyi n’umukandinda wayo Perezida Paul Kagame ndetse ryamaze no gutangaza ko rizakomeza ubufatanye n’umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abagize inteko ishingamategeko ateganijwe muri Nyakanga 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:40 am, Dec 22, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe