Raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yashyikirijwe abagize inteko ishingamategeko kuwa 24 Mata igaragaza ko inganda z’amazi zasuwe n’umugenzuzi nta na rumwe rurabasha gukora ku bushobozi bwarwo. Muri rusange kandi ngo mu mazi akoreshwa mu gihugu ntabwo nibura 1/2 cyayo kirabasha kwishyurwa.
Iyi raporo igaragaza ko inganda 7 zikora ku kigero cya 27%, mu gihe inganda 27 zikora ku kigero cya 58% naho inganda 6 zigakora ku gipimo cyiri hejuru ya 60%. Muri rusange nta ruganda na rumwe rurabasha gutanga 100% by’ubushobozi bw’amazi rwakabaye rutunganya.
Iyi raporo kandi igaragaza ko Ikigo Gishinzwe Gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC mu bugenzuzi cyakorewe kitarabasha kwishyuza amazi yose akoreshwa mu gihugu. Kugeza ubu ku mazi atunganywa mu gihugu, angana na 42% niyo yonyine akoreshwa akishyurwa.
Kugeza ubu u Rwanda rufite inganda z’amazi zitanga amazi angana meterokibe 3.934.224 ku mwaka. Icyakora ayo yose ntabwo agera ku baturage nk’uko iyi Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ibigaragaza.
Ikigo Gishinzwe Gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group kuvuga ko kugira ngo u Rwanda ruzagere ku ntego yarwo yo kuba igihugu gikize mu 2050 gikeneye byibuze akayabo k’arenga miliyari 12 Frw kugira ngo abaturage bose bazabe bagerwaho n’amazi meza.