William Ruto yakuyeho aba Minisitiri hafi ya bose

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida wa Kenya William Ruto yakuyeho abaminsitiri bose asigaza batatu gusa nyuma y’igihe kinini iki gihugu ayoboye cyugarijwe n’imyigaragambyo y’abamagana itegeko rishya ry’imisoro.

Urubyiruko rwamagana iyi misoro  rwanze guhagarika imyigaragambyo n’ubwo Ruto yari yarwemereye ko iri tegeko atazarisinya.

Ruto ugaragara nk’ukomerewe n’iyi myigaragambyo uyu munsi kuwa kane yafashe icyemezo gitunguranye akutaho abaminisitiri bose asigaza batatu gusa.

- Advertisement -

Ruto yagize ati”Nkurikije ububasha mpabwa n’itegeko nshinga mu ngingo ya 1521  n’iya 1525  uyu munsi mfashe icyemezo  cyo gukuraho abagize guverinoma bose”

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kumva ubusabe bw’Abanyakenya no gusuzuma umusaruro w’abagize guverinoma. Abaminisitiri batirukanwe ni umukuru wa Guverinoma  , Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Musalia Mudavadi ndetse na Visi Perezida  Rigathi Gachagua.

Mw’ijambo yagejeje ku gihugu kuri televiziyo, Ruto yasobanuye ko yafashe iki cyemezo yabanje kubitekerezaho neza no kumva cyane ibyo abaturage bavuga.

Ibi biragusha ku myigaragambyo yabaye mu kwezi gushize. Bamwe mu bari bayirimo baturiye ingoro y’inteko ishinga amategeko. Yahitanye abantu 39. Yatewe n’umushinga w’itegeko ryo kuzamura imisoro.

Ni cyo kibazo gikomeye cyane Perezida Ruto yari ahuye nacyo mu myaka ibiri amaze ku butegetsi. Byatumye yisubiraho, umushinga w’itegeko arawureka. Icyemezo nacyo gikurikiwe n’icyo gusesa guverinoma yose.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:43 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe