Zambia: Guverinoma yahagaritse igurishwa ry’ibigori hanze y’igihugu

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Guverinoma ya Zambia yatangaje ko yahagaritse igurishwa ry’ibigori byoherezwaga hanze y’igihugu, ivuga ko ari mu rwego rwo kwirinda ko mu gihe kiri imbere hazabura ibiribwa dore ko hamaze iminsi haracanye uruzuba ndetse nibyahinzwe muri uyu mwaka nta kizere ko bizera.

Minisitiri w’ubuhinzi muri Zambia, Hon. Mtolo Phiri, yavuze ko ubu leta yashyizeho ingamba zirimo no gushyira abashinzwe umutekano hirya no hino cyane cyane ku mipaka kugira ngo bahangane n’abashobora kuba bajya kugurisha ibyo bigori mu bihugu bituranye na Zambia mu buryo butemewe.

Mu busanzwe ibigori bifatwa nka kimwe mu biribwa bifatiye runini Abanya-Zambia, ndetse ni na kimwe mu bihugu byeza umusaruro w’ibigori uhagije ku mugabane w’Afurika.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:08 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe