40% by’abamaze gukorera perimi mu Busanza barazitsindiye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko abantu 2621 bamaze gukorera ibizamini byo gutwara ibinyabiziga mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gukoresha ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu hifashishijwe ikoranabuhanga kiri i Busanza.

Mu bakoreye ibizamini by’agateganyo n’ibya burundu muri iki kigo kimaze ukwezi gifunguye, abatsinze ni 40%.

Polisi ikavuga ko imibare y’abahatsindira iri hejuru ugereranyije n’abasanzwe bakorera ibizamini ahandi. Ubusanzwe ngo abasanzwe bakorera ibizamini ahandi batsinda ku kigero kiri hagati ya 25-30%.

Taliki 06 Gicurasi nibwo ikigo cyo gukorera mo impushya zo gutwara ibinyabiziga cya Busanza cyatangiye gukora. Polisi y’u Rwanda ikavuga ko icyi kigo kirimo ikoranabuhanga rituma hacika ruswa yavugwaga muri uru rwego, yongera ho kandi ko abakora ibizamini ngo batagiterwa ubwoba n’umupolisi wagendaga abicaye I ruhande.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:34 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe