Kagame ni muntu ki? – Igisubizo cya nyirubwite

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuwa 08 Mata ubunyamakuru Jean-François Dupaquier yamubajije uwo Kagame ari we? Dupaquer ati hari abakurwanya bavuga ko uri umwicanyi, umunyagitugu, umugome … ati nk’urugero amafoto yawe menshi akugaragaza nk’umuntu udasabana. Kubera icyi udaseka ngo ugaragaze inseko nk’abandi ba Perezida bagenzi bawe ku isi hose…. ?

Asubiza uyu munyamakuru Perezida Kagame yarabanje afata umwanya araseka ndetse agaragaza ko icyi kibazo gifitwe na benshi bari baranze kukibaza.

Ubusesenguzi bwa Makuruki.rw buragaruka ingingo ku yindi Perezida Kagame yakoresheje yisobanura ubwe; wo ari we. Yatangiye amubwira ati “Me is the person you see!” mu kinyarwanda ni ukuvuga ngo “Njye ndi uwo uri kureba”. “Uwo ureba niwe Njye “. Icyo umbona mo nicyo ndi cyo.

- Advertisement -

1. Imvugo niyo ngiro.

Abanyarwanda bakunze gukoresha aya magambo mu bihe byo kwiyamamaza, bagaragaza ko ibyo Perezida Kagame abasezeranya bikorwa. Mu magambo ye yagize ati “Icyo nkora cyane, ntekereza ko ari cyo njyewe kurusha uko ngaragara inyuma. Ndashaka kuvuga ngo icyo ubona nicyo njyewe.

Haba mu bikorwa haba no mu magambo kuko ibikorwa byanjye n’amagambo bigirana isano.” Umukuru w’igihugu yasobanuye ko we ubwe akwiriye kureberwa mu bikorwa nka Perezida w’igihugu bitari ukureba igihagararo cyangwa isura. Yongera ho ati “Uko ngaragara inyuma byo bishobora gutandukana n’ibikorwa byanjye.” Perezida Kagame asobanura neza ko ushaka kumumenya wamenya ko imvugo ye ari byo bikorwa bye.

2. Indoro ikanganye

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko hari abamubona mo indoro iteye ubwoba ati ariko hari n’ababona nta kibi mu ndoro yanjye. Ibi ni ingenzi cyane mu miyoborere kuko burya igitsure n’icyubahiro ni ingenzi mu miyoborere. Mu biganiro bitandukanye umukuru w’igihugu yagiye abazwa ibyerekeranye n’icyo atekereza ku kuba abantu bamutinya agasubiza ko icyiza ku muyobozi atari ugutinywa ahubwo ko icyaba cyiza ku muyobozi ari “Ukubahwa”.

3. Abanyita Umugome, Umunyagitugu, Umwicanyi… sinaba mubi bigeze aho ngo mbihishe.

Kuri Perezida Kagame abamwita umugome n’umunyagitugu biganje mo abataramumenya neza. Ndetse n’ababifite mo inyungu usanga bagaragara cyane mu binyamakuru. Ati hari abagenda agahura n’abantu bacye cyane hirya no hino bakamubwira ibintu akagenda akandika ibyo, nyamara abantu bahuye ari abashaka gutangaza ibyo bibi gusa. Akirengagiza izindi Miliyoni z’abaturage bari mu Rwanda. Perezida Kagame avuga ko Ibinyamakuru bimwe na bimwe byamugaragaje uko atari. Ibi ngo byagenze ku gipimo cy’aho hari abamugera ho baganira nawe bagatungurwa n’uko bamusanze. Perezida Kagame akemeza ko ibinyamakuru byo mu burengerazuba bw’isi byari bikwiriye kujyana n’igihe kuko hari ibikibonera u Rwanda mu ishusho yo mu 1995.

5. Ubu ntangiye kwiga Guseka

Kuri iyi ngingo umukuru w’igihugu nawe ubwe ntahakana ko guseka kwe biva kure ariko kandi ko atari we wigize uko ari. Gusa akemeza ko bitangiye kujya biza. Atebya akagira ati “Wenda si neza, bizansaba gutira inseko nziza …. ” Ariko muri rusange akagaragaza ko ahubwo ubu atangiye gucya mu maso agaseka kuko afite impamvu. Kuri Perezida, Kagame muri 1995-2000 nta mpamvu yari ihari mu Rwanda yatuma aseka. Birumvikana kandi iyi ni imyaka Igihugu cyari cyuzuye imirambo y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku misozi, abazima nabo bari buzuye ibikomere ku mubiri no ku mutima. Ubukungu bw’u Rwanda bwari bwarasahuwe n’abajenosideli babuhunganye, kubaka inzego byari bigoye kuko abahanga bafite ubushobozi bari bacye …. ibi byose Perezida Kagame abikubira mu ijambo rimwe ati “Sinaba ndi mu mwanda nk’uwo ngo nseke, keretse mbaye hari ikindi kibazo mfite.”

Nyuma y’imyaka 30 jenoside ihagaritswe ariko Perezida Kagame asobanura ko ubu atangiye kwiga guseka, kandi abamuba hafi bemeza ko ari umuyobozi ukunda no gutera urwenya cyane mu biganiro iyo yasabanye.

6. Natangiye kuzana imvi mu musatsi

Perezida Paul Kagame ubu afite imyaka 67 y’ubukure, ni imyaka ubwayo itari micye. Ubu uretse kuba umubyeyi w’abana, afite n’abuzukuru. Ubu mu biganiro bitandukanye Perezida Kagame agaragaza mo ko ari umubyeyi ufata umwanya akaganira n’abuzukuru. Anabigaruka ho kenshi mu mbwirwaruhame ze ziherutse.

Kugira umusatsi w’imvi mu cyubahiro cya kinyarwanda ubwabyo byerekana ubunararibonye. Wakongera ho rero ko muri iyo myaka 67 harimo 30 amaze afite u Rwanda n’abanyarwanda ku mutwe “nk’uko aherutse kubyivugira mu nteko ya RPF Inkotanyi” hakaba abemeza ko yahuye n’akazi katoroshye. Kamunanije kandi katigeze kamuha ibihe bihagije byo kuruhuka.

Ubu bukure rero, mu miyoborere twabusesengura mo ibintu 2 by’ingenzi. Icya mbere cyiza ni Ubushishozi mu gufata ibyemezo. Icya kabiri gishobora kuba cyiza cyangwa kibi ni umuvuduko mucye ugereranije n’abasore. Gusa kuri Perezida Kagame ati “ibintu byarahindutse n’ubwo hari abagitekereza ko uko byahoze ariko bikiri.”

7. Wankunda wanyanga ngomba kuba ho.

Agendeye ku mateka u Rwanda rwanyuze mo Perezida Kagame ubwo yatangizaga Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi yagaragaje ko abanyarwanda babaye ho mu gihugu badakesha impuhwe iz’uwo ari we wese kandi ko igihe bari bazikeneye ntazo babonye. Perezida Kagame asobanura ko gukundwa kwe no kwanga kwe bitamubuza kubaho. Muri iyi mbwirwaruhame kandi kimwe n’izindi nyinshi zayibanjirije Perezida Kagame yakunze kumvikanisha ko uku ari ko abanyarwanda bakwiriye kuba ho. “Agaciro nta muntu wundi uzakaguha ni wowe ubwawe.” Mu gisubizo Perezida Kagame yahaye Dupaquier yagize ati “Ngomba kubaho ubuzima bwanjye wankunda utankunda. Sinkeneye ko unkunda kugira ngo mbe ho. Kandi nzatanga ibitekerezo byanjye uko mbyumva, ubuzima bwanjye simbukesha uwo ari wese kabone n’igihugu icyo ari cyose uko cyaba gikomeye kose.”

8. Sinemera ko hari uwampagarara hejuru.

Kabone n’ubwo Yaba Ari Igihugu cy’igihangange. “Kuko ntabwo bandemye, mbere na mbere se bo ninde wabaremye?” “Ntawe uzarenza imyaka 100 niyo mpamvu ntazigera nemera ko hari uwaza kuntwaza igitugu. “ Iyi ni imyumvire ikwiriye kuranga abayobozi cyane cyane b’ibihugu byo muri Afurika; gusa igirwa na bacye muri bo. Kugeza n’ubu akaga gakomeye ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika bifite ni uko bifite abayobozi bahora bategereje igisubizo kuri “ba Papa” abategetsi b’ibihugu bikomeye. Ibi bihugu no mu Rwanda ntibibura gushaka kuhagira ijambo, si ijambo gusa ahubwo ni itegeko ku kigomba gukorwa. Kuri Perezida Kagame amahitamo y’abanyarwanda aza imbere y’igihugu uko cyaba gikomeye kose. Niyo mpamvu nawe mu kwisobanura uwo ari we ashimangira ko ari umuyobozi udafite uwamuhagarara hejuru.

9. Ngerageza gukora ibindeba

Kimwe mu bishimangira iyi ngingo ni ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Kuri icyi kibazo Leta ya Kongo yakomeje gushinja u Rwanda ngo rufasha umutwe wa M23. Aho Perezida Kagame yagiye agikomoza ho hose ntasiba kugarura ikibazo yabajije mugenzi we wa DRC ati “M23 abo ni abanyekongo cyangwani abanyarwanda?” Igisubizo cyo kuba ari abanyekongo ubwacyo gihita gikura ibibazo by’iki gihugu gituranyi mu nshingano za Perezida Kagame. Kuri Perezida Kagame icya mbere ni ibimureba. Ni abanyarwanda n’umutekano wabo.

Umukuru w’igihugu agaragaza ko ku isi hari abakora amakosa, bakungukira ku bandi, …. ariko mu nteruro imwe ati “Njye kumenya ntibigoye ni ukundebera mu nzira imwe igororotse”. “straight forward”.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:22 pm, Oct 5, 2024
temperature icon 22°C
few clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe