Perezida Kagame yahaye isomo ry’iterambere abanyeshuri ba Havard

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ku gicamunsj cyo kuri uyu wa 9 Gicurasi Perezida Kagame yakiriye mu biro bye intumwa za Kaminuza ya Havard, bagirana ibiganiro biri mo urugendo rw’u Rwanda mu myaka 30 yo kwiyubaka.

Izi ntumwa ziri mo abanyeshuri n’abarimu b’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza Masters mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’icungamutungo.

Izi ntumwa ziyobowe na Professor Andy Zelleke zivuga ko urugendo rwo gusura u Rwanda ari igice kimwe mu bigize amasomo gifatwa nko kwigira hanze y’ishuri ibyitwa Field Global Immersion (FGI).

Muri iri somo abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’abafatanyabikorwa batandukanye biganje mo imiryango itari iya Leta basura ibihugu hagamijwe kwiga uko byikemurira ibibazo bya buri munsi.

Mu butumwa bugaragara ku rukuta rwa X rw’ibiro by’umukuru w’igihugu bugaragaza ko urugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda ari ingingo yagarutswe ho cyane muri ibi biganiro. Iyi ngingo yatinzwe ho hagamijwe amasomo yo kwiga ibijyanye n’imiyoborere ndetse n’inzira z’iterambere.

Kaminuza ya Harvard yashinzwe mu mwaka w’1636. Ni yo ikuze kurusha izindi muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:04 pm, May 20, 2024
temperature icon 26°C
scattered clouds
Humidity 44 %
Pressure 1009 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe