Kuri uyu wa mbere amagana y’Abashinwa bo mu bwoko bw’aba- Uighurs bateguye imyigaragambyo yo kwamagana uruzinduko rwa Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping mu Bufaransa yatangiriyeyo ku munsi w’ejo.
Aba- Uighurs ni abaturage biganjemo abavuga ururimi rwo muri Turukiya bose b’abayisilamu batuye mu ntara ya Xinjiang mu Bushinwa.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abantu ivuga ko kuva mu 2014 leta y’u Bushinwa yashyize abo baturage mu nkambi z’amabohero, aho bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.
Biteganyijwe ko Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ari bugirane ibiganiro na Emmanuel Macron bagafatanya kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’umubano w’ibihugu byombi.
Mu kwamagana ubwicanyi bukorerwa aba- Uighurs, Umuryango w’ aba- Uighurs mu Burayi wateguye imyigaragambyo mu Bufaransa yatangiye ku munsi w’ejo yamagana uruzinduko rwa Perezida Xi Jinping ariko ikaza gukomeza n’uyu munsi.
Muri Gashyantare 2022 Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yatoye umwanzuro uvuga ko aba- Uighurs barimo gukorerwa Jenoside na leta y’u Bushinwa.
Uruzinduko rwa Perezida Xi Jinping mu Burayi azava mu Bufaransa ku munsi w’ejo tariki ya 07 Gicurasi 2024 akomereza mu bihugu bya Serbia and Hungary.