Aba- Uighurs bateguye imyigaragambyo yamagana uruzinduko rwa Perezida Xi Jinping mu Bufaransa

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Kuri uyu wa mbere amagana y’Abashinwa bo mu bwoko bw’aba- Uighurs bateguye imyigaragambyo yo kwamagana uruzinduko rwa Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping mu Bufaransa yatangiriyeyo ku munsi w’ejo.

Aba- Uighurs ni abaturage biganjemo abavuga ururimi rwo muri Turukiya bose b’abayisilamu batuye mu ntara ya Xinjiang mu Bushinwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abantu ivuga ko kuva mu 2014 leta y’u Bushinwa yashyize abo baturage mu nkambi z’amabohero, aho bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.

               Ubwo Perezida Xi Jinping yageraga i Paris mu Bufaransa

Biteganyijwe ko Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ari bugirane ibiganiro na Emmanuel Macron bagafatanya kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’umubano w’ibihugu byombi.

Mu kwamagana ubwicanyi bukorerwa aba- Uighurs, Umuryango w’ aba- Uighurs mu Burayi wateguye imyigaragambyo mu Bufaransa yatangiye ku munsi w’ejo yamagana uruzinduko rwa Perezida Xi Jinping ariko ikaza gukomeza n’uyu munsi.

Muri Gashyantare 2022 Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yatoye umwanzuro uvuga ko aba- Uighurs barimo gukorerwa Jenoside na leta y’u Bushinwa.

Uruzinduko rwa Perezida Xi Jinping mu Burayi azava mu Bufaransa ku munsi w’ejo tariki ya 07 Gicurasi 2024 akomereza mu bihugu bya Serbia and Hungary.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:45 am, May 19, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 88 %
Pressure 1021 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe