Muri Tchad, abatavuga rumwe n’ubutegetsi na sosiyete sivile bavuga ko amatora yabayemo ubujura n’urugomo. Ishyaka “Les Transformateurs” rya Minisitiri w’Intebe w’Inzibacyuho, Succès Masra, ryatangaje ko umukuru waryo afungishijwe ijisho.
Masra ni we wahatanye cyane General Mahamat Idriss Deby mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ejobundi ku wa mbere, tariki ya 6 y’uku Gicurasi, aho yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 18.53%, mu gihe Gen Idriss Deby watowe yagize 61.3 %.
Succès Masra aremeza kandi ko inzego z’umutekano zibasiye abayoboke be. Avuga ko urwego rw’igihugu rushinzwe amatora ANGE, Agence Nationale de Gestion des Élections, rwibiye Deby amajwi kugirango abe ari we utsinda amatora.
Masra yasabye amahanga gufasha rubanda bakabona uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo umutegetsi.
Urugaga rwa CONAMM, Coalition des Autorités Morales pour la Médiation, narwo rutangaza ko amatora yabayemo ubujura n’urugomo. Urwo rugaga rugizwe n’abakuru b’imiryango gakondo, abanyamadini, abanyapolitiki, urubyiruko, n’abayobozi b’amashyirahamwe y’abagore.
Umunyamabanga mukuru wa CONAMN, Baniara Yoyana, yagiye kuri televiziyo asobanura ko abashinzwe ibiro by’amatora bujuje mu dusanduku impapuro ziha amajwi Deby.
Ku ruhande rwa Deby n’urwego rushinzwe amatora, ANGE, barabihakana. Ni mu gihe urugomo rushamikiye ku matora rumaze guhitana abantu babiri, umusirikare umwe n’umusivili umwe.