Abatavuga rumwe na leta ya Tchad basanga amatora yarabayemo ubujura

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Muri Tchad, abatavuga rumwe n’ubutegetsi na sosiyete sivile bavuga ko amatora yabayemo ubujura n’urugomo. Ishyaka “Les Transformateurs” rya Minisitiri w’Intebe w’Inzibacyuho, Succès Masra, ryatangaje ko umukuru waryo afungishijwe ijisho.

Masra ni we wahatanye cyane General Mahamat Idriss Deby mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ejobundi ku wa mbere, tariki ya 6 y’uku Gicurasi, aho yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 18.53%, mu gihe Gen Idriss Deby watowe yagize 61.3 %.

Succès Masra aremeza kandi ko inzego z’umutekano zibasiye abayoboke be. Avuga ko urwego rw’igihugu rushinzwe amatora ANGE, Agence Nationale de Gestion des Élections, rwibiye Deby amajwi kugirango abe ari we utsinda amatora.

   Succès Masra wari uhanganye na Gen Mahamat Idriss Déby ntiyemeranya n’ibyavuye mu matora

Masra yasabye amahanga gufasha rubanda bakabona uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo umutegetsi.

Urugaga rwa CONAMM, Coalition des Autorités Morales pour la Médiation, narwo rutangaza ko amatora yabayemo ubujura n’urugomo. Urwo rugaga rugizwe n’abakuru b’imiryango gakondo, abanyamadini, abanyapolitiki, urubyiruko, n’abayobozi b’amashyirahamwe y’abagore.

Umunyamabanga mukuru wa CONAMN, Baniara Yoyana, yagiye kuri televiziyo asobanura ko abashinzwe ibiro by’amatora bujuje mu dusanduku impapuro ziha amajwi Deby.

Ku ruhande rwa Deby n’urwego rushinzwe amatora, ANGE, barabihakana. Ni mu gihe urugomo rushamikiye ku matora rumaze guhitana abantu babiri, umusirikare umwe n’umusivili umwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:46 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe