Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo yabwiye BBC ko kubera imirwano yubuye mu minsi ishize muri teritwari ya Walikale y’Intara ya Kivu ya Ruguru abona inzira y’ibiganiro bigamije amahoro ya Luanda iri mu kaga.
Kayikwamba, uyobora intumwa za DR Congo zijya mu biganiro by’i Luanda muri Angola aho bahurira n’intumwa z’u Rwanda, avuga ko imirwano yabaye mu minsi micye ishize muri Walikale ari “ikintu gituma bigorana kwizera igisubizo kirambye” cyava mu biganiro bya Luanda.
Thérèse Kayikwamba ari mu Bwongereza avuga ko yagiye kuvugana n’iki gihugu kizaba kiyoboye Akanama k’Umutekano ka ONU guhera mu kwezi gutaha, kugira ngo bagisabe “kugira icyo bakora” ku kibazo cya DR Congo mu gihe kizaba gifite ijambo ryisumbuyeho ku bibera ku isi.
N’ubwo uyu muyobozi wo ku rwego rwo hejuru yavuze ibi ariko uyu munsi ku wa gatatu hateganyijwe inama y’inzobere z’ibihugu byombi – ziba zigizwe n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare – ngo bige ku byakorwa mu kugera ku mahoro byateguwe n’umuhuza, Angola.
Iyo nama izakurikirwa n’iy’abashinzwe ububanyi n’amahanga iteganyijwe hagati mu kwezi gutaha, mbere y’uko amasezerano y’amahoro yakumvikanwaho agashyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi agatangira kubahirizwa.
Kayikwamba waganiriye na BBC i London muri iki kiganiro niho yaciye amarenga y’uko igihugu cye kitazaha agaciro amasezerano ya Luanda ngo bitewe n’intambara yubuye I Walikare . Umutwe wa M23 ushinja ingabo za DR Congo ko ari zo zibatera aho bagenzura, bikaba ngombwa ko bitabara bakabakurikirana. Uyu mutwe uhakana umugambi wo kwigarurira ibice bikize ku mabuye y’agaciro.
U Rwanda na rwo ruhakana ko haba hari ingabo zarwo zifasha umutwe wa M23, kandi ko nta ruhare rufite mu makimbirane muri DR Congo.