Ishyirahamwe ry’abagore b’aba Islam bo mu ntara ya Muyinga niryo ryabimburiye ayandi kwamagana umugambi wa Perezida Ndayishimiye wo gusenda abagore bose baharitswe mu gihugu cy’u Burundi. Aba bagore bavuga ko kwirukana umugore waharitswe kandi yaramaze kubyara ngo ari ugushyira ubuzima bw’abana mu kaga.
Mu ijambo yavuze kuwa 08 Werurwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abagore Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko abagore barenga umwe kuri buri mugabo bakwiriye kwirukanwa bagasubira iwabo hagasigara umugore umwe. Kuva umukuru w’igihugu yatangaza ibi bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bahise batangira gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo gusenda abagore baharitswe.
Bukuru Fodo uyobora ishyirahamwe ry’aba Islamkazi mu ntara ya Muyinga avuga ko hadakwiriye kwirengagizwa amategeko y’Imana kandi ko imyemerere ya buri wese ikwiriye kubahwa. Yagize ati ” iki ni igihe kigoye ku mugore waharitswe ubu turi mo turica amategeko y’Imana. Turimo kwinjira mu igeno ry’Imana, Tukinjira mu idini ry’umuntu tutabanje kureba, mbe Idini rivuga icyi? Njyewe icyo nabwira abagore ni ukwihangana no gukomeza amasengesho kuko ibintu byose biva mu masengesho.”
Uyu uhagarariye aba Islam kazi muri Muyinga yakomeje agaragaza ko iri tegeko ryo gukura abagore baharitswe mu ngo uretse kuba ribangamiye imyemerere ya ki Islam ariko kandi binafite ingaruka zikomeye ku bana b’umugore uzasendwa agasubizwa iwabo.
Imyemerere y’idini ya Islam iha uburenganzira abagabo bwo gushaka abagore barenze umwe mu gihe afite ubushobozi bwo kubatunga ariko ntiyemera ko umugabo yagira abagore barenze bane.