Aba Perezida 5 bategereje I Kigali muri “CEO Forum”

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ku mataliki ya 16 na 17 Gicurasi u Rwanda ruzakira inama izwi nka Africa CEO Forum. Ni inama izaba ku nshuro yayo ya 11 izahuza abarenga 2000, ikazanitabirwa n’abakuru b’ibihugu 5.

Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi b’ibigo bikomeye mu ishoraramari, abafata imyanzuro mu bihugu bitandukanye bya Afurika ndetse no hanze y’umugabane wa Afurika. Ikazaba ifite insanganyamatsiko yo kurebera hamwe ubufatanye bwa Leta z’ibihugu n’abikorera mu gutegura ahazaza heza h’umugabane.

Muri iyi nama hazaganirwa ku iterambere ry’ikoranabuhanga, ubucuruzi bwambukiranya imipaka,urwego rw’amabanki, ubuhinzi n’ubworozi, no guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’abagore.

Mu bakuru b’ibihugu bazayitabira harimo William Ruto wa Kenya, Perezida Kagame w’u Rwanda, Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana, Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti na Ministeri w’intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré Mambé.

Nelly Mukazayire umuyobozi wungirije wa RDB yavuze ko iyi nama yitezwe mo ibiganiro bizahindura icyerekezo cy’iterambere rya Afurika. Yemeza kandi ko hazaganirwa ku buryo hatezwa imbere ubuhahirane hagati y’abanyafurika ubwabo kugeza ubu buri ku gipimo cya 14.4%.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:44 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe