Aba Rayon bagiye kumara iminsi 2 I Nyanza bashaka umuti w’ibikombe  

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateguye umwiherero w’abakuriye abafana b’iyi kipe ugamije gushaka igisubizo cy’ibibazo biri muri iyi kipe byiganjemo uburyo bwo gukomeza guhatanira ibikombe mu Rwanda.

 

Iyi nteko rusange izaba mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 18 na 19 izabera mu karera ka Nyanza ari nayo nkomoko y’iyi kipe izitabirwa n’abayobozi b’ama fan club   cyangwa abandi bazaba boherejwe.

Mu kiganiro Rayon time kivuga ku makuru y’iyi kipe gikorwa n’abarimo umuvugizi wayo Ngabo Roben bavuze ko abazitabira uyu mwiherero bazaganira ku migendekere y’umwaka w’imikino urangiye bakareba ibyagenze neza n’ibyagenze nabi.

Muri iki kiganiro bavuze ko nyuma y’ibi ikizafata umwanya munini ari ukuganira kuri Rayon Sports y’igihe kizaza,  hakarebwa uko Rayon Sports ya 2024 -2025 izaba imeze haba amafaranga izakenera ndetse n’abakinnyi izaba ifite n’urwego  rwabo.

Rayon Sports imaze imyaka 5 idatwara igikombe cya  shampiyona muri iyi myaka kandi yatwayemo igikombe cyimwe cy’Amahoro ni imyaka ifatwa nk’iy’agahinda kubakunzi b’iyi kipe ikuzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Byitezwe ko muri  uyu mwiherero hazafatirwamo imyanzuro ikomeye yo guhagarika ibi bihe bibi iyi kipe imazemo igihe. Imwe mu ngingo bivugwa ko izafata amasaha menshi ni uburyo iyi kipe imaze igihe iguramo abakinnyi bayihombera no kureba uko byakosorwa.

Iyi kipe yanezwe gukura abakinyi bo ku rwego ruciriritse biganjemo n’abadaheruka gukina. Muhire Kevin wari kapitene wayo aherutse kuyigira inama igira iti:” umukinnyi ukomeye ntabwo akoreshwa igeragezwa, Rayon Sports niba ishaka gukomera nabagirana  inama yo gushora amafaranga bakagura abakinnyi b’abanyamahanga nka 4 bakomeye bakuye mu makipe bakinaga.”

Muri uyu mwiherero ariko hazaganirwa no kuruhare rw’abafana mu iterambere ry’iyi kipe. Uwayezu Jean Fidele ashimirwa ko yagerageje gukemura ikibazo cy’amikoro cyakunze kuzonga iyi kipe ariko akanegwa kudashyira ingufu mugushaka ibikombe ari nabyo abakunzi b’iyi kipe baba bashaka cyane.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:50 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe