Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda rukomeje kugaragara ingorane abakora uyu murimo bahura nazo zo kwisanga muri gereza kubera amakosa y’akazi bo bita ibyago biterwa n’akazi kenshi. Muri izi ngorane umubare w’abamaze gukatirwa n’inkiko igifungo mu myaka 5 ishize ugera kuri 350.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU), André Gitembagara yagiranye n’ikinyamakuru Igihe ,yagaragaje ko ubumenyi bucye, ukwinuba akazi kubera umushahara udafatika ndetse n’amasaha y’akazi y’umurengera ababyaza bakora biri mu bituma hari abagwa mu makosa.
Kuri ubu nibura umubyaza wo mu Rwanda ngo ashobora kubyaza abagore hagati ya 2 na 3 buri joro. Iyo yabyaje abagore 3 rero muri macye aba afite mu biganza ubuzima bw’abantu 3.
Dr Gatembagara ati ‘‘Ubundi kubyaza ababyeyi batatu ntabwo ari igitangaza, ariko kuba uri wenyine ubwabyo ni ho ibyago biba ari byinshi cyane. Urumva kwita ku mubyeyi nyuma ukaza kwita ku ruhinja rwavutse kandi bose baba bakeneye gufashwa muri ako kanya, ni ho ibyago bizira mu by’ukuri bikomeye.’’
Benshi mu baforomo ubu bahembwa ibihumbi 197 Frw ni y’umushahara washyizwe ho mu mwaka wa 2016 aba bakozi bakemeza ko nawo utakijyanye n’aho ibiciro ku isoko bigeze.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, aheruka gutangaza ko nibura abagore 14 babyara buri joro. Aba ngo bitabwa ho n’ababyaza 2. Iyi Ministeri ikizeza ko aba bakozi bagomba kuba bikubye inshuro enye mu myaka ine iri imbere.