Abacuruzi b’impu bahangayikishijwe no kugabanuka ku igiciro cyazo

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Abacuruza impu ndetse n’abazohereza hanze y’u Rwanda bahangayikishijwe no kuba ngo muri iki gihe igiciro cy’impu cyaramanutse cyane. Aba barasaba ko hakihutishwa gahunda yo kubaka uruganda rutunganya impu mu Rwanda kugira ngo zibashe kongerwa agaciro.

Inka ziri hagati ya 2000 na 2500 nizo zibagwa buri munsi mu Rwanda, ahanini haba hakenewe inyama cyane, ariko ababaga babikora mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo uruhu rutangirika kuko narwo ari imari ikomeye.

Icyakora muri iki gihe igiciro cy’impu cyaragabanutse cyane, aho ikiro cyimwe kiri hagati ya 200Frw na 250Frw, mu gihe mu myaka 10 ishize cyaguraga 1500Frw.

- Advertisement -

Dr Joseph Ndagijima ufite ibagiro avuga ko kugabanuka kw’ibiciro by’impu byatumye aborozi bacika intege, kuko umworozi uyu munsi yororera isoko, iyo rigenze nabi acika intege.

Mugenzi we, Kanamugire Kaniziyo ugurisha impu yungamo avuga ko kumanuka kw’ibiciro by’impu aribyo byatumye inyama zihenda.

Ati “Kera inyama zaguraga 3000Frw cyangwa 2500Frw, uruhu icyo gihe rwaguraga 40,000Frw ku nka imwe, noneho wa mucuruzi wabaze inyungu akayibarira uruhu, none uruhu ruragura 3000Frw, ubwo rero ni ngombwa kugira ngo ya mafaranga yunguka ku ruhu ajye ku nyama, bikagonga ku muturage akaba ari we uhomba.”

Igihe impu ziba zitaratunganywa

Abacuruzi b’impu bavuga ko baramutse babonye uruganda ruzitunganya byaba igisubizo cyirambye kuri iki kibazo, nk’uko bisobanurwa na Aron Rwiririza ukora ibikomoka ku mpu.

Ati “Icyakorwa n’uko abashoramari baba benshi cyangwa se wenda mu gihugu habaho inganda zitunganya uruhu kugira ngo rubashe kugira agaciro.”

Kanyambo Prospere ukuriye abacuruza inka Nyabugogo, avuga ko iyo boherezaga impu mu bindi bihugu byagaragaraga neza ko iyo bazijyanye batabanje kuzikuraho ubwoya zagendaga ku giciro gito, bo bamara kubukuraho, bakazitangira amafaranga menshi.

Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, Kamayirese Jean D’amour, avuga ko uruganda rutunganya impu ruri hafi kuboneka.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu, Kigali Leather Cluster (KLC), Kamayirese Jean D’amour avuga ko bakoze ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ku buryo bizeye ko uruganda rutazatinda kuboneka.

Ati “Koperative dukorana amasezerano icyo ije gukemura ni ukugira ngo impu zacu dukomeza tukazibungabunga, kandi turimo gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo uruhu rwacu mu Rwanda rwongere rugire agaciro hubakwa n’inganda zitunganya impu.”

MINICOM ivuga kugeza ubu ubutaka buzubakwaho uruganda bwamaze kuboneka mu karere ka Bugesera, ubu ngo hakaba harimo gukorwa inyigo no kureshya abashoramari bazubaka urwo ruganda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:11 pm, Jan 8, 2025
temperature icon 22°C
few clouds
Humidity 56 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe