Abadepite basabiye abahinzi Banki yihariye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubwo Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yagezaga ku nteko ishingamategeko imitwe yombi  ibyagezweho muri gahunda ya NST 1 imaze imyaka 7; abagize inteko ishingamategeko bagaragaje ko hagikenewe imbaraga mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Bimwe mu byifuzo basabye umukuru wa Guverinoma harimo gushyira ho Banki yihariye y’abahinzi, yajya itanga inguzanyo ku bahinzi ku nyungu iri munsi ya 10%. Depite Jean Pierre Hindura yavuze ko kugira ngo urwego rw’ubuhinzi rurusheho kugira uruhare mu musaruro mbumbe w’igihugu hakenewe ko uru rwego rwitabwaho byihariye. Ati “nka Banki yaguriza abahinzi kandi inyungu ku nguzanyo ikaba munsi ya 10%.

Depute Hindura yongeye ho ko iyi ngingo atari ubwa mbere iganiriwe ho ariko ko itajya ishyirwa mu bikorwa.

- Advertisement -

Minisitiri w’intebe yabwiye abagize inteko ishingamategeko ko icyi gitekerezo cya Banki y’ubuhinzi cyanaganiriweho n’abagize Guverinoma. Yongera ho ariko ko ari umushinga usaba kwitondera kuko Banki ibaye ireba urwego rw’ubuhinzi igahomba ngo uru rwego rufitiye igihugu akamaro rwahungabana. Dr. Ngirente akemeza ko imigendekere y’umushinga wa CDAT uri gutanga inguzanyo ku bahinzi zifite inyungu iri munsi ya 10% izatanga icyerekerezo ku mikorere ya Banki y’ubuhinzi isanzwe iri mu bitekerezo. Ati “Iyi ni Banki itagomba guhomba”.

Depite Hindura kandi yasabye ko Minisiteri y’ubuhinzi yatandukanwa n’ubworozi zikaba Ministeri ebyiri. Imwe ikaba ishinzwe ubuhinzi indi ishinzwe ubworozi. Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yavuze ko icyi ari icyifuzo azatwara ariko kandi ko nta kibazo abona muri uru rwego cyaba cyaratewe n’uko Minisiteri y’ubuhinzi ifite n’ubworozi mu nshingan. Ati hari n’izindi Minisitiri nk’iy’ibikorwaremezo ireberera inzego nyinshi zirimo, imihanda, ingufu, amazi, … .

Senateri Uwera Pelagie we yasabye ko urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi rwakoroherezwa kubona ubutaka bwo gukorera ho. Hakibandwa ku byanya birimo ubutaka bwa Leta.

Dr Ngirente yagaragarije abagize inteko ishingamategeko imitwe yombi ko mu myaka 7 ishize ya Gahunda ya NST 1 ubuso bwuhirwa bwiyongereye ho ha 48,000 mu gihe mu rwego rwo kurwanya isuri hakozwe amaterasi ku buso bwa ha 138,000.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:05 am, Oct 10, 2024
temperature icon 19°C
moderate rain
Humidity 88 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:42 am
Sunset Sunset: 5:50 pm

Inkuru Zikunzwe