Abadepite basabye ko amafaranga yahawe ba rwiyemezamirimo batayakwiriye agaruzwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa 28 Gicurasi Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite mu nteko ishingamategeko yagejejwe ho raporo ya Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu PAC ku isesengura rya raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye kuwa 30 Kamena 2023. Bimwe mu byo abagize inteko ishingamategeko basabye harimo ko amafaranga yahawe ba rwiyemezamirimo batayakwiriye agomba kugaruzwa n’inzego z’ibutabera. 

Mu bibazo byagaragaye mu masezerano yo kubaka ibikorwaremezo birimo kugena ibiciro mbumbe. Aha hagaragaye mo aho kugaragaza igiciro cya buri kintu bitakozwe no kudashyiraho ubugenzuzi bwigenga bw’imirimo izakorwa byagaragaye muri imwe mu mishinga nka Gabiro Agribusiness Hub.

Abadepite basabye Ministeri y’ubutabera gusaba up bushinjacyaha bwa Repubulika gukurikirana amafaranga yishyuwe ba rwiyemezamirimo ku mirimo itarakozwe n’iyakozwe itandukanye n’iyari iteganyijwe mu kigo cy’igihugu cy’imyubakire, muri ministeri y’ibucuruzi, no muri Kaminuza y’u Rwanda. Abadepite kandi basabye ko abagize uruhare mu makosa yagaragaye mu mitangire y’amasoko ya Leta nabo babiryozwa.

- Advertisement -

Abadepite kandi basabye Ministeri y’ibikorwa remezo kugaragaza ingamba zirambye zo: gupima ubuziranenge bw’imihanda yubakwa, hagamijwe gukemura ibibazo byagaragaye mu iyubakwa ry’imwe mu mihanda. Mu mihanda umugenzuzi w’imari ya Leta yakoreye isuzuma hagaragaye mo imihanda itujuje ubuziranenge.

Abagize inteko ishingamategeko kandi basabye ikigo cy’igihugu cy’imyubakire Rwanda Housing Authority gukumira igihombo gituruka ku nzu ikodeshereza inzego za Leta ariko hagashira igihe zitarakorerwamo.

Raporo ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) igezwa ku nteko rusange nyuma y’ibazwa ry’inzego zitandukanye zagaragawe ho imicungire mibi y’umutungo wa Leta.

Isangize abandi
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:03 pm, Oct 5, 2024
temperature icon 20°C
few clouds
Humidity 64 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe