Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko ishingamategeko yagejeje ku nteko ishingamategeko uruhuri rw’ibibazo byugarije gahunda y’udukiriro. Iyi raporo yakorewe icukumbura muri Komisiyo yakozwe n’urwego rw’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta.
Nyuma yo kwakira iyi raporo , Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisitiri w’Intebe kuyigaragariza ingengabihe y’ivugururamikorere ry’udukiriro hagamijwe kunoza imiyoborere.
Abadepite kandi basabye ko hanozwa ihuzabikorwa n’ikurikiranabikorwa by’udukiriro mu rwego rwo kudufasha kugera ku ntego twashyiriweho.
Inteko Rusange kandi yasabye kugaragarizwa uburyo bwo kuvugururwa gahunda y’Ikodeshagurisha hagamijwe ko abagenerwabikorwa bayo bayibyaza umusaruro no kwishyura inguzanyo bahabwa mu rwego rwo kugira ngo iyi gahunda igere kuri benshi bayikeneye.
Abadepite basabye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda kugaragaza ingengabihe yo gukemurwa ikibazo cy’ibikoresho byahawe koperative zitandukanye zikorera mu dukiriro muri gahunda y’ikodeshagurisha bikaba bimaze imyaka 5 bidakoreshwa.
Gahunda y’udukiriro ni imwe mu zari zitezwe ho gutanga amahirwe ku rubyiruko rwize imyuga n’ubumenyingiro. Hakaba ahantu ho gukorera ibyo bize. Tugaragara mu turere twose tw’igihugu.