Ingabo z’u Rwanda zigiye kongerwamo icyiciro gishya

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda, aho mu byiciro by’abagize RDF haziyongeramo icyiciro cy’ingabo zishinzwe ibijyanye n’ubuzima (Military Health Service).

Uyu mushinga unateganya ko Umugaba Mukuru w’Ingabo n’abayobozi b’ibyiciro bitandukanye muri RDF bazajya bagira ababungiriza kugira ngo inzego za gisirikare zigire ubuyobozi buhamye.

Mu busanzwe, Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zifite ibyiciro bitatu birimo icy’Izirwanira ku Butaka, izo mu Kirere ndetse n’Inkeragutabara.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda avuga ko igisirikare cy’u Rwanda kirimo kubaka ubuyobozi butajegajega mu gihe cy’ubu n’ikizaza. Yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko impinduka ziteganyijwe mu mushinga w’itegeko rigena ingabo z’u Rwanda zinajyanye n’inshingano zo kubungabunga umutekano zikomeje guhindura isura, ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu bumenyi n’ibikoresho kuko hari nk’inzego zirushaho gukura.

Ati “RDF bavuguruye imiterere y’inzego z’ubuyobozi zayo, hagamijwe kugira ngo hanozwe imiyoborere yazo kugira ngo zirusheho gusohoza neza inshingano zahawe, ikindi cyajemo gishya nuko nyuma y’ibyiciro bitatu bigize ingabo z’u Rwanda, hiyongereyemo n’icyiciro cy’ingabo zishinzwe ibirebana n’ubuzima.”

Usibye ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ingabo z’igihugu, hanatowe ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho ihahiro ry’inzego z’u Rwanda zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano, aha Minisitiri w’Ingabo yasobanuye ko nubwo iri hahiro risanzweho kandi ibicuruzwa birimo bikaba bisonerwa umusoro, ni ngombwa ko hagira irindi shoramari rikorwa.

Ati “Muri uyu mushinga kandi RDF yahawe ububasha bwo kuba yakora ibikorwa birebana n’ishoramari kugira ngo izabashe kugera ku ntego zayo, ibashe kubaho igihe kirambye, n’ubundi yabikoraga ariko bitanditse mu mategeko.”

Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) kandi yavuze ko icyiciro cy’inkeragutabara nacyo kigiye gushyirwa mu bagenerwa bikorwa b’ihahiro ry’inzego zifite aho zihuriye n’umutekano, gusa iteka rya Minisitiri w’Ingabo rigena ikindi cyiciro cyashyirwa mu bagenerwa bikorwa biri hahiro igihe babisabye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:48 am, Apr 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 83 %
Pressure 1021 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe